Kanseri y’udusabo tw’intanga ni imwe mu ndwara zibasira abagabo benshi ku isi. Mu mwaka wa 2022, abarwayi bashya b’iyi kanseri bageraga kuri 1,467,854, nk’uko raporo ya World Cancer Research Fund ibigaragaza.
Mu mwaka wa 2022, Amerika ni yo yari ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba kanseri y’udusabo tw’intanga 230,125, ikurikirwa n’u Bushinwa (134,156) n'Ubuyapani (104,318).
Ibindi bihugu nka Brezili, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage nabyo byari mu bifite umubare munini w’abarwayi. Muri Afurika iyo ndwara yiganje munsi y'ubutayu bwa Sahara harimo Nigeria, Ghana, Ubugande na Kenya.
Impamvu zishobora gutera iyi Kanseri zirimo, kudakora imibonano mpuzabitsina ihagije, kurya inyama zitukura, kunywa inzoga nyinshi, kuba ugeze mu zabukuru, kuba mu muryango wawe hari abayirwayeho, umubyibuho ukabije, gukoresha imiti imwe n'imwe yongera ingano y'igitsina, umusemburo mwinshi wa Testerone n'ibindi.
Ibimenyetso bya kanseri y’udusabo tw’intanga birimo; kunyara kenshi cyane, cyane cyane nijoro, kunyara inkari zimeze nk'urufuro, kubabara mu mugongo, mu kibuno no mu rukenyerero, kubona amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro, kugira intege nkeya mu maguru, mu birenge no kugabanuka kw’imisemburo y’abagabo
Kugira ngo iyi ndwara yirindwe, abaganga bagira inama yo kwita ku mirire myiza nko kurya imboga nk'inyanya n'imbuto, gukora siporo, kwirinda inzoga nyinshi n’itabi, ndetse no kwisuzumisha hakiri kare, cyane cyane ku bafite imyaka irenga 50.
Kanseri y’udusabo tw’intanga ni ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho. Ibihugu bikwiye kongera imbaraga mu gukangurira abagabo kwisuzumisha. Inzobere zivuga ko ubushakashatsi bukwiriye guomeza gukorwa kugira ngo hongerwe amahirwe yo kuyivura hakiri kare.
Iyi Kanseri iza mu za mbere zihitana abantu benshi ku isi nk'uko raporo zibigaragaza
TANGA IGITECYEREZO