Ibyago by'uko asteroide 2024 YR4 yagonga Isi mu 2032 byageze kuri 3.1%, bituma bituma hakenewe ingamba zo kuyihagarika hakiri kare.
Ikigo cy'Amerika gishinzwe ubushakashatsi bw'ikirere (NASA) cyatangaje ko ibyago by'uko asteroide 2024 YR4 ishobora kugonga Isi ku itariki ya 22 Ukuboza 2032 byageze kuri 3.1%.
Iyi niyo probabilité nini kuruta izindi zose zabonetse mbere ku byerekeye asteroide. Byemejwe ko asteroide ifite ubunini hagati ya metero 40 na 90, ikaba ishobora guteza umwuzure w’ingufu zingana na megatoni 7.7 za TNT, zikaba inshuro 500 ziturutse ku gisasu cya kirimbuzi cya Hiroshima.
Ibi byabaye byihutirwa kubera ko impinduka kuri iyi probabilité n'ubunini bw'asteroide bituma hagomba kubaho ingamba zo kugenzura uburyo ibintu byagenda mu gihe iyi asteroide yaba yageze ku Isi.
Ibyo bituma abantu benshi barushaho gutekereza ku ngaruka zishobora guterwa n’iki gikorwa cya kimwe mu bikorwa bikomeye byabayeho mu mateka y’Isi.
Kugeza ubu, ubushakashatsi bwa NASA bugaragaza ko ibyago byo kugwa kwayo kuri iyi tariki ya 2032 biracyari bike, ariko icyemezo cya 3.1% cyakomeje gutera impungenge mu bihugu bishobora kugira ingaruka.
Bimwe muri byo ni ibihugu nka Colombia, Ecuador, Nigeria, India, Venezuela, Ethiopia, Pakistan, n’ibindi byiganjemo ibihugu byo mu majyepfo y'Isi, byaba bishobora kugira uruhare mu byago by’iri terambere.
Ubushakashatsi bwa NASA bukomeje gukorwa, aho ikigo cyagaragaje ko ari ngombwa gufata ingamba hakiri kare kugira ngo Isi itarengwa n’ingaruka zatezwa n'izi asteroide.
Muri izo ngamba harimo gukomeza ubushakashatsi ku buryo bwo kuyihashya hifashishijwe uburyo bwa DART (Double Asteroid Redirection Test) kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kuyihagarika cyangwa kuyihindura inzira.
Ni ngombwa kwibutsa ko nubwo ibyago by'uko asteroide 2024 YR4 izagonga Isi ari bike, ubushakashatsi burakomeje kugira ngo hamenyekane neza ingaruka zayo zishobora gutera Isi.
Abahanga mu by’ikirere barakomeza gushishikariza ibihugu gukora ubushakashatsi bwinshi no gufata ingamba zo gukumira ibyago bishobora kuzamuka nk'uko The Sun ibitangaza.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO