Arsenal yakomeje urugendo rwo guhatanira igikombe cya Premier League nyuma yo gutsinda Leicester City ibitego 2-0 ku kibuga cya King Power Stadium.
Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi, ariko impinduka zakozwe n’umutoza Mikel Arteta zaje guhesha Arsenal umusaruro w'amanota 3.
Mikel Merino yinjiyemo asimbuye, maze yerekana ubuhanga mu minota ya nyuma ubwo yatsindaga ibitego bibiri byihuse, byose abifashijwemo na rutahizamu ukiri muto, Ethan Nwaneri, wagaragaje impano idasanzwe.
Igitego cya mbere yatsinze akoresheje
umutwe mu minota ya nyuma, igitego cya kabiri agitsinda ku mupira
yahawe na Leandro Trossard.
Arsenal yinjiye mu kibuga idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Kai Havertz ugiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune ya ‘hamstring’, hamwe na Gabriel Jesus na Bukayo Saka bari mu mvune.
Ibi byatumye Arteta ashyira icyizere kuri Raheem Sterling utari mu bihe byiza ndetse
na Ethan Nwaneri w’imyaka 17, wafatanyije na Leandro Trossard mu busatirizi.
Mu gice cya mbere, Arsenal yagowe no kugera ku izamu, igira amahirwe macye yo kubona igitego uretse umutwe wa Declan Rice wanyuze iruhande gato rw’izamu.
Leicester nayo ntiyoroheye Arsenal, kuko
Wilfried Ndidi yagerageje ishoti rikomeye umunyezamu David Raya arikuramo,
ndetse anateye umutwe uca hanze mbere gato mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu gice cya
kabiri, umukino warushijeho gukomera, by’umwihariko Nwaneri agaragaza impano ye
mu gutera amashoti akomeye, aho rimwe ryakoze ku giti cy’izamu. Nyuma yo
kugerageza inshuro nyinshi, ni we waje gutanga umupira mwiza wavuyemo igitego
cya mbere cya Merino.
Arsenal ikomeje kuguma ku mwanya wa kabiri, ikurikiye Liverpool iyirusha amanota ane, ariko Liverpool ikaba itarakina umukino wayo na Wolverhampton Wanderers.
Leicester yo
ikomeje kugorwa no kwitwara neza, kuko iri mu murongo utukura wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya nta gitego na
kimwe yinjije.
Arsenal yongeye kwerekana ko ishaka igikombe cya shampiyona
TANGA IGITECYEREZO