Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bemeje ko izakoresha ingengo y’Imari y’arenga miliyari 15 z’Amanyarwanda, hagaragazwa ibibazo by’ibihembo hanatorwa abagize Komisiyo y’Ubujuriye y’Amatora.
Ibi ni ibyabereye mu Nama y’intekorusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025 muri
Marriott Kigali Hotel.
Ni inama yatangiye Saa yine n’igice haherwa ku
kureba Abanyamuryango bitabiriye kugira ngo hubahirizwe itegeko rivuga ko inama
igomba gutangira mu gihe hari ¾ cy’Abanyamuryango ndetse hanakirwa Davis Ndayisenga
uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA mu gace ka
Afurika y’Iburasirazuba wari witabiriye.
Hanakiriwe abayobozi bashya mu makipe barimo Chairman
wa APR FC,Brig Gen Deo Rusanganwa, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu
Thadee, Perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza n’abandi.
Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ko izakoresha
Ingengo y’Imari ingana na 15,297,147,920 Frw mu mwaka wa 2025.Iyi ngengo y’Imari
yiyongereyeho 56% ugereranyije niyo mu mwaka ushize wa 2024 bitewe n’impamvu
zitandukanye zirimo imikino mpuzamahanga izitabirwa n’ibyiciro byose, kubaka
ibibuga bishya,gusana inyubako y’Ibiro bya FERWAFA n’ibindi.
Hanavuzwe ko FERWAFA ishaka gushinga radiyo na televiziyo
aho umunyamabanga w’iri shyirahamwe, Kalisa Adolphe yavuze ko impamvu y’ibi ari
ukugira ngo bajye bitangira amakuru yizewe kandi y’umwimerere.
FERWAFA izinjiza amafaranga agera kuri Miliyari
zirenga 15,297,147,920 Frw muri 2025. Aya
mafaranga arimo azava muri Minisiteri ya Siporo, FIFA, CAF, ku bibuga, muri Paris
Saint-Germain ndetse n'ahandi.
Nyuma yuko hagaragajwe ingengo y’Imari
Abanyamuryango bahawe umwanya ngo bagire icyo bayivugaho ndetse hanagaragazwe
ibibazo bitandukanye. Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yagaragaje
igitekerezo cy'uko ibihembo byakongerwa aho yavuze ko ibyo bashora bitangana
n'ibyo binjiza.
Yagize ati: "Abantu bose bitabiriye amarushwanwa
kuko bose baba baravunitse bakagize icyo babona. Iyo tumaze umwaka dukina
twajya gutanga ibihemboi ukabona ni miliyoni 25, kandi umuntu yaratanze
menshi."
Yitanzeho urugero ko mu mwaka w'imikino wa
2023-2024, ikipe ya Bugesera FC ayobora yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe
cy'Amahoro, bagahabwa miliyoni eshanu nk'igihembo.
Ati: "Rwose ntababeshye ntabwo mbizi, ariko
ikipe ntiyatwara igikombe cy'Amahoro ngo ihabwe miliyoni 10."
Yakomeje agira ati" Rwose Chairman [Perezida wa
FERWAFA], icyo kintu muzagihindure muzarebe uko mu bigenza, mushakishe uko mu
bigenza”.
Perezida wa FERWAFA Munyatwali Alphonse, amusubiza yavuze
ko nabo babona ko ibihembo bitangwa bitangana n'ibyo amakipe ashora.
Ati: "Ni ikintu tuganire cyane tubona ko kiri
hasi pe! Turagerageza biciye ku ngengo y'imari dushake n'uburyo mu
bafatanyabikorwa ari ukongera ibihembo ndetse no kongera abahembwa
[Amakipe]."
Yagaragaje ko nko muri shampiyiona y'icyiciro cya
mbere, Rwanda Premier League isigaye iyitegura ibifite muri gahunda y'uko mu
byinjira hazajya hakurwamo ibihabwa buri kipe ikina icyiciro cya mbere.
Ati "Turabishyiramo ingufu, tutarebye ku ngengo
y'imari. Tuzashaka umwanya dushashakishe amafaranga"
Ubusanzwe ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyiona
y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ihabwa igihembo cya miliyoni 25, mu gihe
iyatwaye Igikombe cy'Amahoro ihabwa igihembo cya miliyoni 10, abayobora amakipe
basaba ko bihinduka.
Hanatanzwe ikibazo cy’uko abasifuzi abatagira
amakarita abaranga ndetse n’Ubwishingizi. Perezida wa FERWAFA kuri iki kibazo
yavuze bagiye kubikoraho vuba ndetse anavuga ko bagiye gushyiraho imishahara
yabo ihoraho.
Muri iyi Nama y’Intekorusange idasanzwe ya FERWAFA
hanatowe Abakomiseri 5 bo muri komisiyo y’Ubujurire y'Amatora, Murekatete Fifi, Me
Gasasira Jafari, Me Nsengimana Jean d’amour, Dr. Niyonsenga Jean de Dieu na Umutoni Francoise.
Aba bwatorewe Manda y'imyaka ine.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ni umwe mu bitabiriye iyi Nama y'intekorusange idasanzwe ya FERWAFA
Perezida wa FERWAFA yijeje gukemura ibibazo Abanyamuryango bagaragaje birimo n'icy'ibihembo bitangwa
Chairman wa APR FC,Brig Gen Deo Rusanganwa ari mu bitabiriye iyi Nama y'intekorusange idasanzwe
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO