Kigali

Amakosa udakwiye gukora ku munsi w’abakundana

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:14/02/2025 9:14
0


Umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin ni umunsi hirya no hino ku Isi abakundana bafata igihe cyo kuryoherwa n’urukundo rwabo, gusa hari amakosa ushobora gukora umunsi ntukugendekere neza.



Tariki 14 z’ukwezi kwa Kabiri buri mwaka, ni umunsi Isi yose izi nk’umunsi w’abakundana. Kuri uyu munsi abakundana hirya no hino baba bafite gahunda ndende, ziganisha ku kushimisha abakunzi babo.

Reka turebere hamwe amakosa ugomba kwirinda kuri uyu munsi, kuko ashobora gutuma umunsi ukubihira nyamara wagakwiye kuba umunsi w’ibyishimo.

Gutegura ibintu ku munota wa nyuma: Niba uzi ko ufite umukunzi, wagakwiye gutekereza icyo uzakorera umukunzi wawe ku munsi w’abakundana mbere y’uko umunsi ugera. 

Gupanga ku munota wa nyuma bituma ukora ibintu uhubutse, rimwe na rimwe uwo ubikorera aho kumushimisha ugasanga nta gaciro abihaye kuko bitakozwe ku murongo.

Kwirebaho wowe gusa: Mu gihe uri gupanga nko gusohokana umukunzi wawe, uba ukwiye kureba niba aho ushaka kumujyana n’ibyo uteganya kumukorera ari ibintu bizamushimisha nk’uko nawe bizagushimisha.

Guhugira muri telephone: Hari abantu usanga barabaswe na telephone, ku buryo n’igihe ari kuganira n’umukunzi we aba ahugiye muri telephone. Ibi bigaragariza umuntu muri kumwe ko utamwitayeho, bityo akumva nta gaciro yahawe.

Kugarura ibibazo by’ahashize: Niba hari utubazo wigeze kugirana n’umukunzi wawe, umunsi w’abakundana siwo munsi mwiza wo kugarura ibibazo byanyu. Uyu uba ari umunsi wo kuryoherwa n’ibihe byiza byanyu.

Kwita cyane ku mpano: Guha agaciro n’umwanya impano uratanga cyangwa urahabwa n’umukunzi wawe kurusha ibindi byose, ntabwo ari ibintu byiza. Ibi bituma uwo mukundana abona ko ushyize imbere ibintu kurusha uko ushyira imbere urukundo rwanyu.

Gutekereza ko umukunzi wawe azi ibyo utekereza: Aha bikunze kubaho nko mu guhabwa impano utishimiye n’ibindi. Gusa umukunzi wawe uba ukwiye kumubwira icyo ukeneye, mu gihe biri ngombwa.

Kunywa ugasinda: Kunywa cyane kuri uyu munsi ugasinda bituma utaryoherwa n’umunsi neza, ndetse ukaba wanakora ibikorwa bitari byiza uri kumwe n’umukunzi wawe ku buryo bitarangira neza.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND