Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yagaragaje ko biteye ishema kuri we kuba indirimbo ‘Baby’ yakoranye na Omary Ally Mwanga wamamaye nka Marioo iyoboye urutonde rw’indirimbo 200 zikunzwe mu gihugu cya Tanzania.
Kuva The Ben yatangira gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Tanzania, ibihangano bye byagiye bitanga umusaruro, unahereye ku ndirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond.
Iyo ugiye ku mbuga zitandukanye zumvirwaho umuziki nka Shazam, bigaragara ko indirimbo ye na Marioo ariyo iyoboye izindi muri Tanzania muri iki Cyumweru.
Izindi mbuga zo zigaragaza ko indirimbo ye na Marioo iri ku mwanya wa Kabiri, mu ndirimbo zigezweho muri Tanzania, nyuma ya ‘Looking For Love’ y’umuraperi Darassa na Mbosso.
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ‘Plenty Love’ The Ben yashyize ku isoko tariki 31 Mutarama 2025. Ndetse, aherutse gutangaza ko yayiherekeresheje uruherekane rw’ibitaramo azakorera muri Cabnada, birimo ibizagera mu Mujyi wa Ottawa n’ahandi.
Uyu muhanzi anagaragaza ko azataramira mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi, ndetse azataramira muri Uganda no mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki gihe, The Ben ari kubarizwa muri Canada mu gihe ari kwitegura uruhererekane rw’ibitaramo bye. Yerekeje muri Canada anyuze muri Tanzania, kuko ariho yari amaze iminsi mu bikorwa birimo n’indirimbo yakoranye na Diamond.
Knox Beat wakoze indirimbo nyinshi kuri Album ye, aherutse kubwira InyaRwanda, ko atari we watangiye ikorwa ry’indirimbo ‘Baby’, ahubwo yahawe amahirwe yo kuyirangiza.
Gahunda y’ibitaramo bye, igaragaza ko azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025 ku munsi wa Saint Valentin, azakomeza ibitaramo bye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Gashyantare 2025, azataramira mu Mujyi wa Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025, asoreze mu Mujyi wa Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.
Album ya The Ben riho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.
Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'.
Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat, kuko afiteho uruhare rungana na 58.3%.
The Ben asobanura ko Albu ye yayise ‘Plenty Love’ kubera urukundo yeretswe n’abafana. Ati "Urugendo rwanjye rw'umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n'urukundo. Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw'umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by'ukuri birenze urugero."
Yavuze ko guhitamo izina ry'iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye 'True Love'; kuko yafashe ijambo 'Love' aryongera kuri 'Plenty' biba 'Plenty Love'.
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘PLENTY LOVE’ Y’UMUHANZI THE BEN
The
Ben yatangaje ko yashimishijwe n’umusaruro wavuye mu ndirimbo ‘Baby’ yakoranye
na Marioo
Marioo
ukurikirwa na Miliyoni 5.6 ku rubuga rwa Instagram aherutse kugaragaza ko
yatewe ishema no gukorana na The Ben kuri Album ye
Indirimbo
‘Baby’ iyoboye urutonde rw’indirimbo 200 zigezweho mu gihugu cya Tanzania
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BABY' THE BEN YAKORANYE NA MARIOO
TANGA IGITECYEREZO