Kigali

Pretty Banks yavuze uko yatengushywe na Eddy Kenzo

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:11/02/2025 7:51
0


Umuhanzikazi Pretty Banks yagaragaje agahinda yatewe no gusezeranywa na Eddy Kenzo ko azamufasha mu muziki, ariko bikarangira nta kintu amufashije.



Uyu muhanzikazi yavuze ko mu rugendo rwe rw’ubuhanzi yahuye n’imbogamizi zikomeye, zirimo n’ibiganiro byamuciye intege, harimo n’icyo yagiranye na Eddy Kenzo, washinze inzu itunganya umuziki ya Big Talent Entertainment.

Pretty Banks avuga ko ubwo yatangiraga umuziki, yashatse ubufasha bwa Eddy Kenzo yizeye ko yamufasha kumenyekana cyangwa akamuha inama. Yamzandikiye kuri Instagram, maze uyu muhanzi amutumira ku biro bye biherereye i Makindye.

Ariko, ibyiringiro bye byayoyotse uwo munsi, nyuma yo gukora urugendo rurerure ajya kuri Big Talent Entertainment kuko atigeze ahura na Kenzo ahubwo yoherejwe aho bakirira abashyitsi.

Yagize ati: "Kenzo ntiyahise anyakira. Igihe yasohokaga mu biro bye, nariteguye, ndamupepera ngo andebe. Ariko yambajije ati: ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti: ‘Ndi umukobwa wavuganye na we kuri Instagram, unyohereza hano ngo mvugane n’ushinzwe kwakira abashyitsi.’ Ariko yahise ambwira ati: ‘Ni we ukwiye kugufasha.’”

Pretty Banks yakomeje avuga ko nubwo yari yishimiye kubona Kenzo imbonankubone, atishimiye uko ibintu byagenze. Uwamwakiriye yamusabye gutanga nimero ya telefone ye, amwizeza ko bazamuhamagara, ariko amumenyesha ko icyo gihe batari kwakira abahanzi bashya. Nyuma yaho, yagerageje kongera kwandikira Kenzo kuri Instagram, ariko ntiyigeze asubizwa nk'uko bitangazwa na mbu.ug.

Nubwo atagize amahirwe yo gufashwa na Eddy Kenzo, Pretty Banks amaze kubaka izina mu muziki. Indirimbo ze nka “Insido” na “Meant to Be” ni zo zamufashije kumenyekana no gutera imbere nk’umuhanzi.


Pretty Banks, umuhanzikazi umaze kugera ahashimishije










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND