Kigali

Kanye West yivanye kuri X nyuma yo gushinjwa gukwirakwiza urwango

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/02/2025 15:39
0


Umuraperi Kanye West uzwi ku izina rya Ye yasibye konti ye ya X nyuma yo y’ubutumwa bukakaye amaze iminsi anyuza kuri uru rubuga bukabangamira abatari bacye bavuze ko bukwirakwiza urwango.



Ibi bibaye nyuma y’uko Kanye agaragaye muri Super Bowl (imikino ya nyuma ya shampiyona ya NFL), aho yamamaje mu buryo budasanzwe akoresheje telefoni ye ya iPhone ari kwa muganga. 

Muri iyo 'reklama' y’amasogonda 30, uyu mugabo w’imyaka 47 yari yambaye amadarubindi, avuga amagambo abiri gusa: Ati "Muraho mwese. Nakoze iyi reklama yose, ariko amafaranga yose nayakoresheje mu gukoresha amenyo mashya."

Mu gihe imikino yari igikinwa, Kanye West yifashishije X anenga Taylor Swift, umuririmbyikazi w’imyaka 35, amushinja kuririmba indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show. 

Kanye yanditse ati: "Niba bijyanye n’umuco... kuki tureka Taylor Swift akagaragara kuri televiziyo aririmba indirimbo ivuga ku gushakira ibyaha umugabo w’umwirabura....?"

Nyuma yo kwibasira Taylor Swift, Kanye yashimiye Elon Musk kuba yamuhaye umwanya wo kuvuga ibitekerezo bye, anatangaza ko agiye gusiba konti ye ubwe.

Ati "Ndasezera kuri Twitter. Ndashimira Elon kuba yampaye umwanya wo gutanga ibitekerezo. Byari byiza cyane kuba nabashije gukoresha uru rubuga nk’urwego rwo gutanga ibitekerezo. 

Byari nk’uburyo bwo kwivuza nk’uwafashe ibiyobyabwenge bya Ayahuasca. Ndabakunda mwese mwampaye umwanya wanyu n’imbaraga zanyu. Tuzongera guhurira. Mwirirwe neza kandi muramuke." 

Nyuma yo gutangaza aya magambo, Kanye West yahise ava kuri X, gusa n'iyo yari gukurwaho n'ubuyobozi bwa X kuko bwari burimo kotswa igitutu n'abantu benshi babusaba gukura Kenye West kuri uyu rubuga.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye Kanye West yanditse kuri X avuga ko afite ububasha busesuye ku mugore we, Bianca Censori, nyuma yo kugaragara ku karubanda ka Grammy Awards yambaye imyenda igaragaza umubiri we.

Yagize ati: "Mfite ububasha ku mugore wanjye. Ibi si ibintu by’imyumvire ya feminism. Yari kumwe n’umuherwe, kuki yumva inama z’abapfakazi basabiriza? Abantu bavuga ko imyambaro yari igitekerezo cye... Yego, sinamuteye imbaraga zo kuyambara, ariko nta n’ubwo yari kuyambara ntabyemeye."

Mu yandi magambo, Kanye yiyise Umunazi, yongeraho amagambo ateye ubwoba agira ati: "Nkunda Hitler. None se mufite ikibazo?".

Aya magambo yavuzwe tariki 7 Gashyantare, bituma Twitter ishyira "sensitive content warning" kuri konti ye, kubera amagambo asebya abandi.

Iyi myitwarire ya Kanye West yateje impagarara mu bantu batandukanye barimo David Schwimmer (wamenyekanye muri "Friends") na Piers Morgan, basabye Elon Musk gufunga konti ya Kanye.

Schwimmer yanditse ati: "Ntabwo dushobora guhagarika umuntu urwaye mu mutwe ngo atavuga amagambo yuzuye urwango n’ubujiji... ariko dushobora guhagarika uburyo abigeza ku bantu, Bwana Musk."

Piers Morgan na we yagaragaje impungenge ati: "Kanye West afite abamukurikira miliyoni 32.7 kuri X. Ibi ni inshuro ebyiri z’umubare w’Abayahudi babaho ku Isi. Urwango nk’uru rutera urugomo nyarwo ku Bayahudi."

Mu kiganiro aherutse kugirana na Justin Laboy, Kanye West yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yari yibeshyeho ko afite bipolar, ariko nyuma aza gusanga ahubwo afite autism. 

Yagize ati: "Nagiyeyo kwa muganga, nk’uwo ukorana na Justin Bieber... Umugore wanjye yambwiye ati ‘Hari ikintu ku miterere yawe kitajyanye na bipolar, nigeze kubona abantu bayifite’. Ni umuntu wize, yarabimenye."

Yakomeje avuga ko uburwayi bwa autism butuma ahora akora ibintu binyuranye n’ibyo abakunzi be bashaka:

"Nasobanukiwe ko mfite autism, ituma nkora ibintu nk’ibya Rain Man aho ushobora gukunda ikintu runaka. Niyo mpamvu nasaga n’uwiziritse ku mwenda wa Trump, kuko abantu bamvugishijeho byinshi. Iyo abantu bambwira uko nakora album, mpitamo kuyikora mu buryo butandukanye n’uko babyifuza."

 

Kanye West yahagaritswe kuri X nyuma y'uko yari amaze iminsi ayinyuzaho amagambo atubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND