Kigali

U Budage: Kayitesi Judence yamuritse igitabo kigenewe abana gikubiyemo amateka y’u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2025 17:35
0


Umwanditsi w’ibitabo, Kayitesi Judence wamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze igitabo yise ‘A Broken Life’, yashyize ku isoko igitabo cya Gatatu yise “The Unity Quest” nk’imfashanyigisho ku bana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kwiga no kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.



Iki gitabo yashyize ku isoko cyibanze ku nsanganyamatsiko z'ubumwe, ubwiyunge, n'ingaruka zo gucamo ibice, inzangano no gutandukana mu buryo bwari bworoshye kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Gishimanagira akamaro ko kwigira ku mateka, guharanira amahoro, no kureba ko ibyago nk’ibi bitazongera ukundi. Iki gitabo kandi cyandikiwe kwigisha urubyiruko ibi bibazo bikomeye no guteza imbere ubumwe no kumvikana uruhare rwa buri umwe.

Kayitesi Gudence yabwiye InyaRwanda, ko yahisemo kwandika iki gitabo nk’umusanzu we mu gufasha abakiri bato bari ku mashuri kumenya amateka y’u Rwanda. 

Yavuze ati “Ni byo! Igitabo cyeguriwe abana bato mu mashuri kugirango kibafashe kumva amateka y’u Rwanda, cyane cyane itsembabwoko n’impamvu zabiteye.”

Arakomeza ati “Kimeze nk'umuyobozi w'amateka n'isomo mbwirizamuco. Cyigisha abana akamaro ku bumwe, kubahana, no kwanga urwango. Igitabo kandi kigaragaza n'uburyo urubyiruko rushobora kuba intandaro y'impinduka nziza.”

Yanavuze ko kwandika iki gitabo byashingiye cyane ku bihe yagiye agirana n’abanyeshuri bo mu Budage binyuze ku mashuri yagiye asura, akabaganiriza byinshi ku gitabo cye cya kabiri yise “A Broken Life” akabona ko bafite inyota yo kumenya amateka.

Arakomeza ati “Nko muri ‘Illustration’ harimo uburyo abantu bantungaga urutoki babonye ko nabuze uwo dukina ndi ku ishuri. Bamwe bakambwira bati ‘izi nkweto ufite nzazitwara, nti ese kubera iki? Bati uzaba warapfuye kuko numvise ababyeyi bacu bavuga ngo muzapfa. Harimo iyo nkuru rero nyikora mu buryo bw’amashusho.”

Kayitesi Judence niwe wanditse inkuru yose iri muri iki gitabo, ariko yifashishije mugenzi we mu bijyanye n’ibishushanyo birimo bibara inkuru ijyanye n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Nakoresheje isomo rya Jenoside, uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uko twayirinda, ari nayo mpamvu nayise ‘Unity Quest’ nko gusigasira ubumwe bwacu.”

Muri paji zinyuranye z’iki gitabo, akigaragaza nk’umusanzu w’amateka, kandi kigisha nanone urubyiruko.

Gitanga inkuru yoroheye buri wese kuyumva, amasomo ku bumwe, kwihangana, n'ubwiyunge. Kirimo kandi uburyo butunganijwe, hamwe n’ibice byivugira, hamwe n’ibibazo byo gutekereza, bituma kiba igikoresho cyiza cyo kwiga ku mashuri.

Ni igitabo kandi cyemejwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), nyuma yo kubona uburyo uyu mwanditsi yakubiyemo neza amateka azafasha abakiri bato kumva neza u Rwanda.

Judence Kayitesi ni umwanditsi w'Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 11. Yavukiye muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, Komine Rutongo, Segiteri Cyuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali. Kuri ubu, atuye mu mujyi wa Karlsruhe mu Budage. Mu muryango w'abana batanu, barokotse ari batatu: we na basaza be babiri.

Kayitesi yanditse igitabo yise "A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness", kigaruka ku buzima bwe mbere, mu gihe, na nyuma ya Jenoside. 

Iki gitabo kigabanyijemo ibice bitatu: icya mbere kivuga ku buzima bwe n'umuryango we mbere ya Jenoside, icya kabiri kigaruka ku byabaye muri Jenoside, naho icya gatatu kigaruka ku rugendo rwe rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Mu buhamya bwe, Kayitesi avuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside ari uburyo bwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yemeza ko kwandika bizafasha mu gusigasira amateka no guhangana n'abashaka kuyahakana cyangwa kuyagoreka.

Mushiki we, Valens Kabarari, nawe yarokotse Jenoside, yakoze filime mbarankuru yise "Vivant: Les Chemins de la Mémoire" ishingiye ku gitabo cya Kayitesi, igamije kugaragaza amateka y'urugendo rwo kurokoka Jenoside no kwiyubaka.

Kayitesi asaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro indimi nyinshi bavuga, cyane cyane mu kwandika no gusangiza inkuru zabo, kugira ngo amateka n'umuco byabo bigere kure hashoboka.

Kayitesi Judence yamuritse igitabo cya Gatatu yise “Unity The Quest’ kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka

Kayitesi yavuze ko yanditse iki gitabo ashingiye ku mibereho ye n’ubuzima yagiye anyuramo    

Kayitesi asanzwe afite ibindi bitabo birimo nka “Choosing Resilience” ndetse na ‘A Broken Life’    

Kayitesi Judence, ni umubyeyi w’abana batatu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamusize ari imfubyi 

Kayitesi yavuze ko iki gitabo kiri ku isoko mu Budage, ndetse cyamaze no kugeza mu Rwanda, kandi yayishyize ku isoko yifashishije inzu ye itunganya ibitabo yise 'Inzozi Publisher'




Ubwo muri Mata 2024, Kayitesi yamurikaga igitabo cya Kabiri yise "Choosing Resilence"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND