Kylian Mbappé yavuze ko akunda kuruhukira mu rugo ari kumwe n'abo mu muryango we ndetse anavuga ko iyo adakina umupira w'amaguru yari kuzagerageza gukina Basketball nubwo ari mugufi.
Uyu mukinnyi yabigarutseho ubwo yaganiraga na shene ya YouTube ya Real Madrid mbere yuko iyi kipe ye ikina na Atletico Madrid kuri uyu wa Gatandatu Saa yine z'ijoro.
Yavuze ko uyu ari umukino uraba ukomeye kandi w'ingirakamaro kuri we bijyanye nuko ari ubwa mbere agiye kuwukina.
Yagize ati "Uraba ari umukino ukomeye kandi ni ingirakamaro cyane. Ni ubwa mbere ngiye gukina uyu mukino. Ntegereje gukina no gufasha ikipe, kandi ndizera ko turatsinda".
Kylian Mbappé yavuze ko buri gihe intego ihora irimwe, ati: "Buri gihe mba nshaka gukina kugira ngo ntsinde. Nzi neza ko ari umukino w'ingenzi kuri twe n'abakunzi ba Real Madrid bose. Intego ihora ari imwe: gutsinda. Ndetse cyane cyane iyo dukina na Atlético, hamwe nuko bimeze muri shampiyona, aho batwegereye ku mwanya wa mbere turiho. Tugomba gutsinda kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde. "
Yavuze ko abakinnyi bo muri Atletico Madrid bafitanye umubano mwiza ndetse bigahita byoroha bitewe nuko bazi ko mu kibuga aba ari ugukina ashaka intsinzi naho iby'ubucuti bikaza umukino urangiye.
Yagize ati "Ntekereza ko byoroshye gukina n'abantu mufitanye umubano mwiza kuko bazi ko nta mutima mubi ahubwo ari ukurengera amabara yacu. Umukino urangiye turi inshuti, ariko mugihe cyumukino bazi ko mba ndi gukorera byose Real Madrid. Tugomba gutsinda. "
Mbappé yavuze ko undi mukino ajya akunda kureba ari Basketball cyane cyane NBA ndetse anavuga ko iyo adakina umupira w'amaguru yari kugerageza gukina Basketball nubwo ari mugufi.
Yavuze ko kandi ahantu akunda kuruhukira ari mu rugo ari kumwe n'abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze.
Ikipe ya Real Madrid irasabwa gutsinda umukino w'uyu munsi. Atletico Madrid iramutse itsinze Real Madrid, yahita iyinyuraho ku rutonde rwa shampiyona igafata umwanya wa mbere.
Kylian Mbappé yavuze ko biteguye gutsinda Atletico Madrid
TANGA IGITECYEREZO