Nyuma y’amakuru menshi yakomeje gukwirakwira ku itandukana ry’abakinnyi b’abanyamahanga na APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje impamvu nyamukuru y’iki cyemezo mu rwego rwo gukura urujijo ku byari bikomeje kwibazwa.
Mbere y’uko shampiyona yinjira mu
mikino yo kwishyura, ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
ku wa Gatanu, buvuga kuri byinshi birebana n’iyi kipe. Mu byo bagarutseho,
harimo n’itandukana ry’abakinnyi batatu b’abanyamahanga aribo Godwin Odibo,
Apam Assongwe Bemol na Chidiebere Nwobodo. Aba bakinnyi bose ntibabashije
kubona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe.
Brig. Gen. Déo Rusanganwa, Perezida
wa APR FC, yavuze ko icyemezo cyo gutandukana n’aba bakinnyi cyafashwe
hashingiwe ku bushobozi bwabo
Uyu muyobozi yagaragaje ko ari
umutoza mukuru wa APR FC wafashe icyemezo cyo kubasezerera, kuko ari we
ukurikirana imyitozo yabo buri munsi. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’ikipe buhora
bufasha abatoza gushyira mu bikorwa ibyemezo bifasha ikipe gutera imbere.
Nubwo habayeho gutandukana, APR FC
yemeje ko yubahije amasezerano y’abakinnyi. Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo
bahawe imperekeza y’amezi atandatu, mu gihe Apam Assongwe Bemol we yahawe
imishahara y’amezi atatu nk’uko byemejwe na Perezida wa APR FC.
Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe
gukomeza kongerera APR FC imbaraga no gutegura neza imikino isigaye ya
shampiyona, kugira ngo igere ku ntego zayo za buri mwaka.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 8
Gashyantare 2025 ikipoe ya APR FC iragaruka mu ngamba ikina imikino yo
kwishyura ya shampiyona aho iza gutangira yesurana na Kiyovu Sports.
Umutoza wa APR FC niwe wafashe icyemezo cyo gusezerera bamwe mu banyamahanga batari bari ku rwego rushimishije
byasobanuwe ko abanyamahanga birukanwe muri APR FC ari uko urwego rwabo rwari ruri hasi
TANGA IGITECYEREZO