Mu minsi ishize, hagaragaye amakuru atandukanye ku bakozi ba APR FC bahoze bakora muri iyi kipe, aho havuzwe ko Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo yaba yaravuye mu gihugu bitewe n'ibibazo by'imicungire y'umutungo.
Nyamara, ubuyobozi bwa APR FC
bwanyomoje ayo makuru, buvuga ko atari ukuri. Ubuyobozi bw'ikipe bwemeje ko
niba Georgine atakiri mu gihugu, ari impamvu ze bwite kandi ntaho bihuriye na
APR FC kuko atakiri umukozi w'iyi kipe.
Ubuyobozi bwa APR FC bwagaragaje ko
mbere y'uko aba bakozi bava mu nshingano, habayeho ihererekanyabubasha ryakozwe
n'uwari Perezida wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira. Iri hererekanyabubasha
ryari rigamije gusobanura no gutanga raporo ku micungire y'ibikorwa by'ikipe.
Ku bijyanye na Hitimana Thierry wari
umutoza wungirije na Ndizeye Aimé Désiré wari umutoza w'abanyezamu, ubuyobozi
bwa APR FC bwatangaje ko batairukanwe. Ahubwo, bahawe inshingano nshya mu yandi
makipe ya APR FC. Hitimana Thierry yagizwe umuyobozi wa tekinike, aho ashinzwe
kwita ku iterambere ry'amakipe y'abato.
APR FC yemeje ko izi mpinduka
zakozwe hagamijwe guteza imbere ikipe no kuyongerera imbaraga mu buryo
burambye.
Umuyobozi wa
APR FC yasobanuye Ukuri ku byavuzwe kuri Hitimana Thierry, Ndizeye Aimé Désiré
na Kalisa Georgine muri APR FC
TANGA IGITECYEREZO