Kigali

Hategekimana Richard agiye kumurika igitabo kibumbatiye ubudasa bw'Amatora mu Rwanda uhereye mbere y’umwaduko w’abazungu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/02/2025 12:13
0


Hategekimana Richard usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo, agiye kumurika ikindi kigaruka ku mateka y’amatora mu Rwanda uhereye mbere y’umwaduko w’Abazungu kugeza ubu.



Ni igitabo yise “Rwanda’s Path To The Polls: Elections In A Nation Rebirth,” akaba azakimurika tariki ya 27 Werurwe 2025, mu muhango uzabera i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Aganira na InyaRwanda, Hategekimana Richard yavuze ko atewe ishema cyane no kuba ari we wa mbere uciye agahigo ko kwandika igitabo nk’iki, avuga ko ibi abikora mu rwego rwo kwitura Igihugu cyamureze neza.

Yagize ati: “Kuba ari njyewe wa mbere wanditse igitabo ku mateka y’amatora mu Rwanda biranejeje kandi bishingiye ku mihigo niyemeje yo kubaka igihugu cyanjye nkitura ko cyandeze neza, kikanyigisha.”

Yasobanuye ko yatekereje kwandika iki gitabo nyuma yo gusesengura agasanga u Rwanda rufite ubudasa mu bijyanye n’amatora, aho usanga afatwa nk’ubukwe.

Ati: “Iki gitabo ni umusanzu ukomeye ku Banyarwanda bose, ko dukwiriye gukomeza kwishimira imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu aho amatora yacu aba ari ubukwe, kandi ko icyo dusabwa ari ugukomeza imihigo.”

Nahisemo guharanira ko hatazagira Abanyamahanga bazaza kutwandikira amateka bakayandika nabi bakayagoreka! Ni twebwe mbaraga z’u Rwanda tugomba kurwubaka turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Hategekimana yavuze ko iki gitabo yagituye ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we mbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, ngitura Umuryango FPR-Inkotanyi Moteri ya Guverinoma, ngitura n’Abanyarwanda bose.’

Asaba ko iki gitabo cyagera ahantu hose hahurira abantu harimo abanyamahanga n’Abanyarwanda, haba mu mahoteli, mu nzego zose, muri Societe Civile, mu madini n’amatorero, mu mitwe ya Politiki, n’ahandi, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ubudasa bw’u Rwanda.

Hategekimana Richard amaze kwandika ibitabo 15, akaba ari umwalimu muri Kaminuza, Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ndetse n'Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo rishamikiye muri PSF ku rwego rw’Igihugu.

Hategekimana Richard agiye kumurika igitabo cya 15 yanditse kigaruka ku budasa bw'amatora mu Rwanda kuva mbere y'umwaduko w'abazungu

Ni we mwanditsi wa mbere mu Rwanda wanditse kuri aya mateka akwiye kwigishwa Abanyarwanda n'abanyamahanga  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND