Kigali

Uwari umukunzi wa Liam Payne yavuze agahinda amaranye iminsi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:7/02/2025 7:52
0


Uwahoze ari umukunzi wa Liam Payne, Kate Cassidy, yavuze ko atigeze atekereza ko uyu muhanzi w’icyamamare yashobora gupfa akiri muto, dore ko byabaye afite imyaka 31 gusa.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun, Cassidy yavuze ko urupfu rwa Payne ari impanuka ibabaje cyane.Ko bitamworoheye kubyakira, ndetse ko atigeze anatekereza ko ibintu byazagenda gutya. Yongeyeho ko yari yizeye kuzongera kumubona, atazi ko urupfu rwe rwari rwabaye.

Liam Payne yapfuye mu Ukwakira 2024, nyuma yo kugwa aturutse ku igorofa ry’icyumba cye muri hoteli iherereye i Buenos Aires, muri Argentina. Yari afite imyaka 31 y’amavuko. Mu cyumweru kimwe nyuma y’urupfu rwe, Cassidy yashyize ubutumwa bwuzuye urukundo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Liam yari umukunzi we w’ukuri ndetse n’inshuti ye magara.

Cassidy, w’imyaka 25, yagize ati: “Urukundo ni ahazaza h’ibyiza, kandi iyo ururimo wizera ko byose bizagenda neza.” Yongeyeho ko atigeze yibwira ko azasiga Liam ari wenyine mu nzira y’urukundo rwabo. Yagize ati: “Iyo mbimenya, wenda nari kubona ejo hazaza, sinari kwihutira kuva muri Argentina.”

Liam Payne yari yagiye muri Argentina kureba umuvandimwe we Niall Horan wari ufite igitaramo. Cassidy we yasubiye mu rugo rwabo muri Florida, avuga ko yari afite inshingano zo kwita ku mbwa yabo, Nala. Yagize ati: “Twari dufite imbwa, kandi sinigeze ntekereza ko ibi byari kuba.”

Nyuma y’urupfu rwa Liam, Cassidy yabonye ubutumwa yari yaramwandikiye, bugaragaza ko yari afite gahunda yo kumusaba ko bashyingiranwa, ibintu byamushenguye kurushaho.

Urupfu rwa Payne rwateje impaka nyinshi ku bijyanye n’uko umuziki n’inganda ziwushinzwe zakwita ku buzima bw’abahanzi bakiri bato. Ibisubizo byavuye mu iperereza ryakozwe nyuma y’urupfu rwe byagaragaje ko yari yasanganywe mu mubiri we inzoga, imiti irwanya agahinda gakabije (antidepressants), n’ibindi biyobyabwenge, bigaragaza ko yari arwaye indwara izwi nka polytrauma.

Cassidy yavuze ko igihe cyose baganiraga bari bafite ibyishimo, akaba yibaza buri munsi uko azakomeza kubaho atari kumwe n’umukunzi we.

Uwahoze ari umukunzi wa Liam Payne yavuze agahinda yatewe no kumubura









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND