Kigali

FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Congo Brazzaville

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/02/2025 9:27
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Congo Brazzaville( FECOFOOT) bitewe n'uko hari abayivangiye mu mikorere yayo kandi batabikwiriye.



Ni ibikubiye mu itangazo FIFA yashyize hanze ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025. 

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi yavuze ko yafashe uyu mwanzuro mu buryo bwihuse kubera ko hari abivanze mu mikorere ya FECOFOOT badakwiye kandi bikaba bihabanye na sitati ya FIFA.

Iki cyemezo cyafashwe cyumvikanyweho n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika,CAF nyuma y'uko FIFA na CAF byari zasabye FECOFOOT ko aya makosa yakosoka.

Kugira ngo FECAFOOT yongere kwemerwa nk'umunyamuryango wa FIFA, irasabwa gukemura ibi bibazo birimo ariyo igomba gusubirana ubushobozi bwo kugenzura ibintu byose,kureka guhindura abashinzwe gushyira umukono kuri konti za banki zayo ndetse no kureka kuvangirwa mu mikorere yayo.

Kuri ubu nta kipe yo muri Congo Brazzaville yemerewe kwitabira imikino mpuzamahanga mu gihe FIFA itarabakomorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND