Umuraperi Ye, wahoze yitwa Kanye West, yongeye gushimangira icyizere afitiye ubushobozi bwe mu muziki, aho yatangaje ko ari we wenyine ushobora guhangana na Kendrick Lamar mu njyana ya Rap.
Mu kiganiro yagiranye na
Justin Laboy kuri The Download
cyatambutse ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare, Ye yahaye Lamar icyubahiro
nk’umuraperi ukomeye, ariko anavuga ko we ubwe afite ubushobozi bwo kumutsinda
mu miririmbire kuko yiyizera nk’umuntu ufite ‘ubwenge budasanzwe.’
Yagize ati: “Niba ushaka
guhangana na Kendrick Lamar, uzatsindwa. Uyu mugabo ni umuhanga muri Rap.”
Yagereranyije Lamar
n’icyamamare cyo mu mikino izwi nka ‘Street
Fighter,’ Chun-Li, avuga ko guhanganisha Kendrick Lamar n’abandi
baraperi ari nk’igihe uba ufite umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe ku buryo
bigorana kumutsinda.
Ye yasubiyemo amagambo nk’ayo Joe Budden aherutse gutangaza, aho yagize ati: “Ntimukagerageze
kumpanganisha na Kendrick Lamar.’ Ni ibintu bigoye cyane. Ariko njyewe ndihariye,
ndi umuhanga udasanzwe, bityo
birashoboka.”
Muri iki kiganiro, Ye
yavuze ko nubwo Lamar yahigitse Drake mu miririmbire, bitavuze ko Drake
atazakomeza kwigaragaza mu mwaka wa 2025. Yagereranije Drake n’umukinnyi wa NBA Steph Curry, ati: “Ntushobora na rimwe kwibagirwa Steph Curry,
kuko ashobora gutsinda amanota 200 mu mukino umwe.”
Ye yashimiye Drake nk'umuhnzi wazamuye urwego rw’umuziki, avuga ko n’abandi bahanzi nka Future na Kendrick
Lamar bagize uruhare mu guhindura umuziki wa rap.
Kendrick Lamar na Kanye
West bafitanye amateka akomeye kuko bakoranye kuri album ‘The life of Pablo’ yasohotse mu 2016, iyi ikaba
yaramamaye cyane kuko yahawe ibihembo binyuranye.
Aba bombi baririmbanye mu
ndirimbo yitwa ‘No more parties in LA’. Nyuma byaje kuvugwa ko bafitanye
indirimbo zirenga 40 nubwo hari izitarajya hanze.
Ye [Kanye West] yavuze ko ari we wenyine ushobora gutsinda Kendick Lamar muri Rap
Kendrick Lamar aherutse kwegukana ibihembo bitanu muri Grammy Awards 2025
TANGA IGITECYEREZO