Neymar wabaye icyogere mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi, muri Asia ndetse n’iwabo muri Brazil, yananiwe gutanga intsinzi nyuma yo kugaruka mu ikipe yakuriyemo ikamumurika ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’imyaka 12 atandukanye na Santos FC,
Neymar Jr yagarutse mu ikipe yamureze aho yakiriwe n’imbaga y’abafana bishimye
cyane, nubwo atashoboye kugira icyo ahindura ku mukino warangiye amakipe
anganya 1-1 na Botafogo mu irushanwa rya Paulista Championship.
Uyu mukino wakiniwe kuri Stade Urbano Caldeira,
wari utegerejwe na benshi nk’intangiriro nshya y’urugendo rwa Neymar muri
ruhago. Abafana ba Santos bamwakiriye nk’intwari, bamwe barira, abandi bacana
amatara ya telefone zabo mu buryo bw’umwihariko bamugaragariza urukundo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, wari wizihije
isabukuru ye ku munsi w’ejo, yatangiriye ku ntebe y’abasimbura. Yinjijwe mu
kibuga mu gice cya kabiri.
Santos yabanje gufungura amazamu ku gitego cya penaliti cyatsinzwe na Tiquinho Soares. Gusa, Botafogo yaje kubona igitego cyo kunganya ku munota wa 67 gitsinzwe na Alexandre de Jesus.
Ku munota wa 71,
umukinnyi Wallison wa Botafogo yahawe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye
yakoreye Neymar, ariko Santos ntiyabashije gutsinda igitego cya kabiri ngo
ibyaze umusaruro kuba bari bafite abakinnyi benshi mu kibuga barimo igihangange
Neymar.
Kuba Neymar atakinnye umukino wuzuye byatewe
n’uko yari akiva mu mvune ikomeye yatewe no gukomereka ku mavi mu Ukwakira
2023, ubwo yari mu mukino wahuje Brazil na Uruguay mu gushaka itike y’Igikombe
cy’Isi. Iyi mvune yamubereye inzitizi ikomeye, kuko yatumye akinira Al-Hilal
imikino irindwi gusa kuva yayigeramo avuye muri Paris Saint-Germain.
Nyuma y’umukino, Neymar ntiyahishye ibyishimo
bye byo kongera gukinira Santos, ati: "Sinabona amagambo asobanura ibyishimo mfite. Nkunda
Santos cyane, kandi kwongera gukandagira kuri iyi stade nambaye iyi myenda ni
ibintu bidasanzwe."
"Umukino
wari ukomeye, nari nabwiye papa ko ari ugukomera. Twahuye n’ikipe ikomeye yugarira
cyane, kandi babonye igitego ku mahirwe babonye. Njyewe ndi hano kugira ngo nongere
gukina umupira w’amaguru, ni cyo kintu nkundwa
cyane."
Gusubira muri Santos kuri Neymar ni ikintu
gikomeye ku buzima bwe nk’umukinnyi. Ni ho yatangiriye urugendo rwamugejeje
muri Barcelona, Paris Saint-Germain, ndetse na Saudi Arabia. Nubwo atagarutse
nk’umukinnyi wo gusoza umwuga, ni amahirwe kuri we yo kongera gukinira ku
kibuga azi neza no gutanga umusanzu muri ruhago y’iwabo.
Abafana ba Santos bategereje kureba uko azitwara mu minsi iri imbere, gusa ikigaragara ni uko urukundo bafitiye uyu mukinnyi rutigeze rugabanuka. Neymar nawe yiteguye gusubiza uru rukundo atanga ibyishimo mu kibuga, nk’uko yabikoze ubwo yateruraga iyi kipe akayifasha gutwara Copa Libertadores mu 2011.
Neymar wakiranwe urugwiro mu ikipe yakuriyemo, yananiwe kuyihesha intsinzi mu mukino we wa mbere
TANGA IGITECYEREZO