Nyuma y'uko Umujyi wa Goma ubohowe n'umutwe wa M23, hagaragaye amafoto y'abacancuro bagera kuri 290 bahungira mu Rwanda. U Rwanda ruranenga LONI kuba itarafatiye ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama y'Umuryango w'Abibumbye yabaye ku wa 26 Mutarama 2025, Ambasaderi w'u Rwanda muri LONI, Ernest Rwamucyo, yagaragaje impungenge z'uko amahanga atafatiye ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera gukoresha abacancuro mu mirwano, ibikorwa binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga.
Bamwe mu bacancuro bari bari muri Congo mu kurwanya M23
Ni ibintu binyuranije n'amategeko agenga Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo mu 1977, ndetse n'ay'Umuryango w'Abibumbye, abuza ibihugu gukoresha abacancuro mu ntambara.
Ibi byongeye gushimangirwa n'itabwa muri yombi rya Tsua Otora, umuyobozi w'abacancuro bo muri Romaniya, muri Mutarama 2024, ryagaragaje uburemere bw'iki kibazo mu kanama k'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'Ubumwe bw'Uburayi.
Nyuma y'uko Umujyi wa Goma ugoswe n'umutwe wa M23, hagaragaye amafoto y'abacancuro bagera kuri 290 bahungira mu Rwanda nk'uko tubikesha RBA.
Bamwe muri aba bacancuro batangaje ko "Muri Congo hari abacancuro benshi bafite imirimo itandukanye, harimo abasirikare, abubatsi, n'abatwara imodoka, ariko ubwo M23 yafataga Goma, bose bahise bahunga".
U Rwanda rwongeye gusaba Umuryango w'Abibumbye gufatira ibihano RDC kubera ibikorwa byo gukoresha abacancuro, bikomeje guteza umutekano muke mu karere.
Nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Goma abacancuro bagera kuri 290 bemeye kumanika amaboko.
TANGA IGITECYEREZO