Papa Francis aherutse kuganira n’abayobozi n’Abaseminari bo muri Kiliziya ya Valencia yo muri Esipanye bari bateraniye i Vatikani, ku ya 30 Mutarama 2025.
Mu kiganiro Papa Faransisiko yagiranye nabo, yabasangije urugendo rwe rwo kwiha Imana, ababwira ko nyina umubyara atashakaga ko ajya mu iseminari.
Umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro, Umwepiskopi wa Orihuela-Alicante, José Ignacio Munilla, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, avuga uko inama yagenze, yavuze ko ko usibye ibyo baganiriye na Papa, habayeho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo aho Papa yabasangije urugendo rwe rwo kwiha Imana n'imbogamizi yagiye ahura nazo.
Yagize ati: "Abaseminari bo muri kiliziya ya Valencia bagize amahirwe yo kumarana amasaha abiri yose na papa, aho abashakaga kumubaza ibibazo ku buzima bwe n'ibindi byinshi bitandukanye, yabashije kubasubiza mu buryo bwiza."
Munilla yasobanuye ko Papa yavuze ko nyina yanze ko atangira inzira y'ubusaserdoti, ndetse ko yarwanyaga igitekerezo cy’uko umwana we yakwinjira mu Iseminari.
Ibi Papa yabivuze ari gusubiza umwe mu Baseminari wari umubajije uko yabyitwaramo, ngo kuko umubyeyi we atifuza ko yaba umupadiri, avuga ko umuhamagaro w’umwana we utandukanye no kwiha Imana.
Yavuze kandi ko nyuma yo gutega amatwi yitonze impungenge z’uyu Museminari, Papa yabwiye abari aho ko “na we yahuye n'ikibazo nk'icyo.”
Inkuru dukesha Catholic News Agency ivuga ko, Papa yasobanuye ko n’ubwo Mama we yari Umugatolika, atifuzaga ko ajya kwiga mu Iseminari ya Jorge Mario Bergoglio kandi atifuzaga kumusura na rimwe mu iseminari.
Ariko ko, amaherezo, ku munsi w’iyimikwa rye nk’umupadiri, Umubyeyi we yamupfukamye imbere, amusaba imbabazi ndetse anamusaba ko yamusabira umugisha.
Papa yabwiye abari bitabiriye ko buri gihe abantu badashimishwa n’imyanzuro ufata, ndetse ko n’ababyeyi bawe bashobora kutagushyigikira.
Ariko yabwiye uyu museminari ko atagomba gucika intege, ahubwo ko agomba gushyiramo imbaraga kugira ngo azagere ku muhamagaro we, ndetse kugira ngo azereke ababyeyi be ko kwiha Imana atari ukuyoba.
Ntabwo ari ubwa mbere Papa agarutse kuri uru rugendo rwe, Umwepiskopi mukuru wa Karidinali wa Buenos Aires na we yabivuze mu gitabo yanditse afatanyije n’abanyamakuru Sergio Rubin na Francesca Ambrogetti bise “Papa Fransisko: Comversations with Jorge Bergoglio,” iki gitabo cyasohotse mu cyongereza mu mwaka wa 2014.
Iki gitabo kigaragaza urugendo rwa Papa, aho mu magambo ye yagize ati: “Nabanje kubibwira Data, amwira ko ari byiza, ikirenzeho arabyishimira cyane. Hanyuma nabibwiye Mama, nk’umubyeyi mwiza, yari yabanje kubyumva.”
Jorge Mario Bergoglio (Papa), mu mvugo yuje urukundo, mu rurimi rwo muri Arijantine, yagize ati: ''la vieja '[umukecuru nkunda] byaramubabaje cyane. ”
TANGA IGITECYEREZO