Kigali

Umugore yatawe muri yombi azira kuniga umugabo wari umurembeje 'amusaba ibintu'

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/02/2025 15:11
0


Mu gace ka Bareilly, muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde, umugore w’imyaka 32 yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugabo witwa Iqbal amunize ubwo bari baryamanye.



Uyu mugore yavuze ko yari arambiwe itotezwa rya Iqbal wari umaze igihe amuhatira imibonano mpuzabitsina amukangisha kumusenyera urugo.

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, uyu mugore yamenyanye na Iqbal ubwo yazaga mu mudugudu wabo gukora akazi k’ubuhanzi bwitwa Zari Zardosi. Baravuganye kenshi kuri telefone kugeza ubwo Iqbal yatangiye kumusaba ko bazahura.

Umunsi umwe, ngo yamusabye kumusanga iwe, amuhatira imibonano mpuzabitsina. Uwo mugore avuga ko yamubwiye ko azabibwira umugabo we, ariko Iqbal amusubiza ko afite amajwi yamufashe kuri telefone ndetse ko ashobora kuyakoresha mu kumusebya no gusenya urugo rwe.

Uwo mugore yagize ati: “Nari ndambiwe! Mfite abana bato, nuko nihangana. Yanjyanye mu mibonano ku gahato kenshi anyiyama ngo ntabivuga.

Ku wa Gatatu, Iqbal yari amaze kujyana umugore we gusura iwabo, maze uwo mugore aramuhamagara amusaba ko bahura. Iqbal yamusabye gushyira imiti isindisha mu cyayi cy’umugabo we kugira ngo asinzire. Uyu mugore ati: “Saa mbiri z’umugoroba, nashyize iyo miti mu cyayi cy’umugabo wanjye, aranywa ahita asinzira.”

Saa tanu z’ijoro, yahamagaye Iqbal amusanga iwe. Ubwo bari kumwe, Iqbal yatangiye kwishimisha, ariko umugore yari yifitemo igitekerezo cy’uko ari we wari bwikize cyangwa Iqbal akicwa.

Ati: “Namwicayeho ku gituza, mufata ku munwa munigisha amaboko kugeza apfuye. Nyuma yo kwemeza ko yapfuye, namukururiye ku muryango wa esikariye, maze ndahunga ndataha.”

Nyuma y’iminsi ibiri, umurambo wa Iqbal wabonywe hafi y’aho yabaga, bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza. Uyu mugore yafashwe nyuma yo gutanga ubuhamya bwimbitse yemera icyaha.

Uyu mugore yavuze ko yifuje gukiza umuryango we, akaba nta mahitamo yari asigaranye. Ibi byatumye benshi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye kuri iyi nkuru, bamwe bamugira umwere bavuga ko yari yugarijwe n’itotezwa, mu gihe abandi bavuga ko kwica atari cyo gisubizo. 

Mu Buhinde umugore yatawe muri yombi azira kuniga umugabo wari umurembeje amusaba ko baryamana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND