Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk yatangaje ko Perezida Trump yemeje gufunga USAID, ibintu byateje impaka ku bufasha bwa Amerika ku rwego mpuzamahanga.
Elon Musk yatangaje ko Perezida Donald Trump yemeje ko Ikigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) kigomba gufungwa.
Ibi byatangajwe mu kiganiro cyabereye kuri X, urubuga nkoranyambaga rwa Musk, aho yavuze ko yaganiriye na Perezida Trump ku bijyanye na USAID, maze bombi bemeranya ko ikwiye gufungwa. Ati: "Nashimangiye neza, mubaza inshuro nyinshi nti 'Urabyizeye?' Nawe ati 'Yego.' Bityo, turi mu rugendo rwo kugifunga."
USAID yashinzwe mu mwaka wa 1961, ni ikigo cy’ingenzi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gutanga ubufasha bwa kimuntu no guteza imbere iterambere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Iki kigo cyagiye gitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo guteza imbere uburezi, ubuzima, n’ubukungu mu bihugu bitandukanye. Gusa, mu bihe bya vuba, iki kigo cyahuye n'ibibazo bikomeye birimo guhagarika imfashanyo nyinshi z'amahanga no kugabanya abakozi.
Elon Musk, ufite uruhare rukomeye mu kugabanya ingano ya guverinoma ya Amerika, yavuze ko USAID ari ikigo cyarenze ku nshingano zacyo kandi kidashobora gukosorwa. Yongeyeho ko gufunga ikigo cya USAID ari intambwe ikomeye mu kugabanya ingengo y’imari ya leta no gukuraho ibigo bidakora neza.
Nubwo Elon Musk yemeje ko Perezida Trump yemeye iki cyemezo, hari impaka nyinshi zatejwe n’abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika. Abasenateri b’ishyaka ry’Abademokarate bagaragaje impungenge zabo, bavuga ko gufunga USAID bishobora gushyira mu kaga ibikorwa by’ubufasha bwa kimuntu ku isi no kugabanya uruhare rwa Amerika mu iterambere mpuzamahanga.
Senateri Elizabeth Warren yavuze ko gufunga USAID bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’Amerika no ku bushobozi bwa Amerika bwo kugira ijambo mu bibazo by'isi.
Ku rundi ruhande, abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko ari ngombwa kugira ngo hagabanywe imikoreshereze mibi y'umutungo wa leta no kunoza imikorere ya guverinoma. Bavuga ko USAID yakunze kunengwa kubera imikoreshereze mibi y'umutungo no kudatanga umusaruro ufatika mu bikorwa byayo.
Iki cyemezo cyo gufunga USAID kizagira ingaruka zikomeye, haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ibibazo byose byibajijwe muri iki gihe, birimo uko ibikorwa by'ubufasha bwa Amerika bizakomeza gukorwa, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byakeneraga cyane ubufasha bwayo. Iki cyemezo kandi gishobora kugira ingaruka ku isura ya Amerika ku rwego mpuzamahanga no ku mubano wayo n’ibindi bihugu.
Gufunga USAID byerekana ko hari impinduka zikomeye muri politiki ya Amerika, ariko bizasaba gukomeza gukurikirana neza ingaruka bizagira ku bikorwa by'ubufasha ku isi, ndetse no ku iterambere mpuzamahanga. Ibi bibazo byerekana ko icyemezo cyo gufunga USAID ari ingingo ikomeye izagira ingaruka nyinshi kandi bisaba igihe n’ubushishozi mu kugi kurikirana.
Inkomoko: The Guardian & Apnews
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO