Nyuma yo kwirukanwa mu bice bitandukanye ndetse bakamburwa umujyi wa Goma, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye guhungira mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, nibwo umuvugizi w’Umutwe wa M23 yatangaje ko bitarenze Saa Cyenda zo
mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abasirikare ba FARDC ndetse n’abafatanyabikorwa bazo bagomba kuba
bashyize hasi intwaro bagiye kwitanga kuri Stade de l'Unité.
Mu itangazo ryashyizwe
hanze n’umuvugizi mu bya politiki mu mutwe wa M23, yavuze ko abarenga kuri ayo mabwiriza
bari bahawe bakabasangana intwaro batangira kubarasaho.
Nyuma y’uko bamwe
bashyize hasi intwaro ndetse bakerekeza kuri iyi Stade nk’uko bari
babisabwe, abandi batangiye guhungira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande
Barriere aho izindi mpunzi ziri kunyura.
Bimwe mu bikoresho bari bafite, babanje kubyakwa ndetse baranasakwa kugira ngo bemererwe kwinjira mu Rwanda nk'uko bigaragara mu mashusho yafashwe na RBA.
Umujyi wa Goma wamze gufatwa mu ijoro ryakeye kandi nta yindi nzira abasirikare ba FARDC bari bafite yabasubiza inyuma dore ko Goma yose yari yarazengurutswe kandi ikirere gifunzwe, inzira y’amazi nayo ifunzwe ndetse n’iyubukaka ikaba itaboneka.
Ingabo za Congo zahungiye mu Rwanda/Ifoto:RBA
Zimwe mu ntarwo bari bafite
Babanzaga gusakwa
TANGA IGITECYEREZO