Perezida wa Colombia, Pedro Gustavo, yatangaje ko igihugu cye kitazemerera indege za gisirikare zohereza abimukira bakuwe muri Amerika, agaharanira agaciro n'icyubahiro cy'abimukira.
Mu itangazo ryatanzwe na Perezida wa Colombia, Gustavo Petro ku rubuga rwa X, yavuze ko igihugu cye kitazemerera indege za gisirikare zohereza abimukira basubizwa mu gihugu cyabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwanzuro wa Petro ugaragaza ko Colombia izaharanira agaciro n'icyubahiro cy'abimukira kandi ko ibyemezo byose bijyanye n'ubusugire bwabo bizafatirwa mu buryo bufite ubushishozi.
Perezida Petro yavuze ko Colombia izakomeza gushyigikira abimukira, ariko ko igihugu cye kizemerera gusa abimukira basubizwa mu gihugu mu buryo bwubashywe kandi bufite agaciro, atari uko bakurikizwa mu buryo bw'ubusumbane.
Yagize ati: "Sinshobora kwemera ko abimukira basigara mu gihugu kitabashaka, ariko niba igihugu kibasubiza, kigomba kubaha agaciro n'icyubahiro ndetse kikubaha n'igihugu cyacu."
Uyu mwanzuro uje nyuma y'uko Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyiraho ibihano by'ubukungu kuri Colombia, birimo kongera imisoro ku bicuruzwa biturukayo. Ibi bihano byaturutse ku mwanzuro wa Petro wo kutemera indege za gisirikare zohereza abimukira basubizwa mu gihugu.
Colombia kimwe n'ibindi bihugu byo muri Amerika y'Epfo nka Mexico, byagaragaje impungenge ku buryo abimukira basubizwa mu bihugu byabo mu buryo bwo kubavangura no kubateza ibyago.
Uyu mwanzuro wa Colombia ukomeje kugaragaza impinduka mu nzira zo gukemura ibibazo by'abimukira, aho abaturage bashyigikiwe mu guharanira uburenganzira bwabo, bitandukanye n'uburyo bw'ubugome bwagaragajwe mu bikorwa byo kwirukana abimukira muri Amerika.
Gusa, iyi nkuru yateje impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga, kuko ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Colombia, cyane ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari umufatanyabikorwa w'ubucuruzi ukomeye.
Gusa, Perezida Petro yagaragaje ko Colombia izakomeza gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'abimukira no kubaha agaciro no kubaha uburenganzira bwabo nk'uko bitangazwa na The New York Times.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO