Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko igihugu cye kizagura ikirwa cya Greenland nyuma yo kugaragaza inyota yo kugura iyi ntara yigenga ya Danemark mu byumweru bishize.
Trump yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we kuri Air Force One ku wa Gatandatu ati: "Ndakeka ko tuzabigeraho," yongeraho ko "abaturage 57,000 ba Greenland bifuza kuba hamwe natwe." Greenland ifite ubuso bungana na Kilometero kale miliyoni 2.16, ihereye mu nyanja ya Antarantic ya Ruguru hafi ya Canada.
Ibi biravugwa mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Danemark Mette Frederiksen mu kiganiro yagiranye na Trump mu cyumweru gishize yagaragaje ko Greenland itagurishwa nk'uko tubikesha BBC.
Perezida Trump yari amaze igihe ashaka kugura Greenland kuva muri manda ye ya mbere muri 2019, avuga ko kuba Amerika yakwigarurira iyi ntara ari "ngombwa rwose" ku mutekano mpuzamahanga. Yongeyeho ati: "Ndumva abaturage bashaka kuba hamwe natwe."
Nubwo Trump agaragaza icyizere, abayobozi ba Greenland na Danemark bagarutse kenshi ku mvugo y’uko Greenland itagurishwa. Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Mute Egede, yavuze ko ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka bwa Greenland bireba Greenland gusa, nubwo yagaragaje ubushake bwo gukorana na Amerika mu bijyanye n’umutekano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mette Frederiksen yagize ati: "Greenland ni iy’abanya Greenland," ashimangira ko abaturage bonyine ari bo bagena ahazaza h’iyo ntara.
Greenland ikomeje kwifuzwa n'ibihugu byinshi kubera umutungo kamere nka uranium ikungahayeho, nubwo ikiri mu bwami bwa Danemark.
Greenland ishobora kwegukanwa na Amerika
TANGA IGITECYEREZO