Abana b'impanga, Hyguette na Cynthia batangiranye umwaka ingamba nshya, bashyira hanze indirimbo nshya bise 'Waratwibutse' ishingiye ku buhamya bwabo bukubiyemo ibyo Imana yabakoreye kuva batangira uyu murimo kugeza ubu.
Uko bwije n'uko bukeye,
umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano
nshya. Ni muri urwo rwego abana b'impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza
gushyira itafari ryabo ku iterambere ry'uyu muziki ufasha imitima ya benshi.
Itsinda rya Hygette na
Cynthia, ni abana b'impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18
gusa y'amavuko. Bavuka mu muryango w'abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara
y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri
biga mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye.
Gakuru muri izi mpanga,
yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda
umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu
Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe
bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana ari na
we wabandikiye indirimbo nshya bashyize hanze bise 'Waratwibutse,' yavuze ko inganzo
y’iyi ndirimbo ‘yaturutse kure twabyita nk’ubuhamya urebye Imana yakoze
byinshi bikomeye kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ubu.’
Igitero cya gatatu cy’iyi
ndirimbo kiravuga ngo “komera wowe ufite ibikugoye dore uwiteka ari muruhande
rwawe wizerere muri we n’ibisigaye azabikora. Nta mpamvu yo kwiheba.”
Claude ureberera aba bana
umunsi ku wundi, yabwiye InyaRwanda ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba
ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana
yabavuzeho byinshi.’
Yasabye abakunzi ba Hyguette
na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu mwaka,
abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha ubufasha
bufatika no kureba ibihangano byabo.
bakaba basaba abantu bose
kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo yabo ya mbere yamaze kugera ku
muyoboro wabo wa YouTube.
Iyo uganiriye na Hygette
na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko
ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko
bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n'itsinda ry'abana
b'abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya
Vestine na Dorcas.
Itsinda rya Hygette And
Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba
indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Mu mwaka ushize wa 2024,
ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize
indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe” yasohokanye n'amashusho yayo.
Aba bana b’abakobwa
bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko
barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza
kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.
Umubyeyi wabo [Nyina]
uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no
kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse
nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Aba baririmbyi babarizwa
mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba
ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge
rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.
Hyguette na Cynthia batangiye umwaka bashyira hanze indirimbo nshya
Ni abana batanga icyizere cy'ejo hazaza h'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Indirimbo bashyize ahagaragara ikubiyemo ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye
Bafite inzozi zo gutera ikirenge mu cya Vestine na Dorcas
Ishimwe Claude [Mpayana World] ureberera aba bana yavuze mu myaka itanu iri imbere bazaba ari abahanzikazi beza mu gihugu
">Kanda hano urebe indirimbo Hyguette na Cynthia bise 'Waratwibutse'
">
TANGA IGITECYEREZO