Kigali

Ibihugu 7 bya mbere bya Afrika bifite umubare munini w’abaturage bitukuje

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/01/2025 8:46
0


Mu Ugushyingo 2018, u Rwanda rwasohoye itegeko ribuza icuruzwa n’ikoreshwa ry’amavuta ahumanya akanahindura uruhu, rwarishyize mu bikorwa rwohereza abayobozi hirya no hino mu gihugu gufata ibicuruzwa birimo imiti yangiza nka hydroquinone na mercure. Iyi miti ishobora gutera ibibazo by'ubuzima nko kwangiza imitsi, ibihaha, impyiko, uruhu, n'amas



Inkuru dukesha Business Inside Africa ivuga ko, umuco wo kwitukuza ufite amateka akomeye muri Afurika, kuva mu bihe by’ubucuruzi bw’abacakara no mu bihe by’Abakoloni.

Ibikorwa byo kwitukuza no guhindura uruhu, byagiye biteza ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu, aho biteza ibibazo bitandukanye by'ubuzima, uhereye ku miterere y'uruhu kugeza ku ndwara zangiza ubuzima nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, n'indwara z’impyiko. 

Imiti ikoreshwa mu kwitukuza, cyane cyane mercure, itera ingaruka zikomeye ku buzima. Mercure igabanya melanin mu mubiri, ikanakuraho ibice by’uruhu byo hejuru.

N'ubwo bibujijwe mu bihugu byinshi bya Afurika harimo n’u Rwanda, kwitukuza bikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange. Abanyafurika benshi, cyane cyane abagore, bakomeje gukoresha ibyo bicuruzwa n'ubwo bazi ingaruka zabyo. Ingaruka z’ibicuruzwa n’amavuta bitukuza uruhu byatumye ibihugu byinshi bibyamaganira kure.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza muri Nigeria, Iziaq Salako, aherutse kugaragaza impungenge z’uko ikoreshwa ry’ibicuruzwa bikoreshwa mu kwitukuza rigenda ryiyongera muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, n’ubwo rwose ababikoresha bazi ingaruka biteza.

Hakurikijwe inyandiko ya Banki y'Isi, isesengura ryakozwe vuba aha ryerekanye ko 27.1% by'Abanyafurika bisiga amavuta ahindura uruhu.

Isesengura ryagaragajwe n’ubushakashatsi 68 bwakozwe, ryerekanye ko abantu bafite imyaka iri hagati y'imyaka 10 na 30, ari bo bakunda kwitukuza ku kigero cya 55.9%, ugererenyije n’abafite imyaka 31 kugeza ku myaka 49 bo bitukuje ku kigero cya 25.9%.

Dore uko ibihugu byo muri Afurika bikurikirana mu kurushanwa umubare w’abaturage bitukuje:

Umwanya

Igihugu

Ijanisha (%)

1

Nigeria

77%

2

Congo-Brazzaville

66%

3

Senegal

50%

4

Ghana

39%

5

South Africa

32%

6

Zimbabwe

31.15%

7

Mali

25%

 

Abashakashatsi bagaragaje impamvu zitera ukwiyongera kw’amavuta atukuza uruhu, harimo kuba, 49.38% by'abagore bifuzaga uruhu rwiza kandi rworoshye, 30.86% bagerageza kongera ubwiza bwabo, naho abagera kuri 20% baba bagamije kubona inyungu z’imibereho, nko kubona akazi keza, no kubona abagabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND