Kigali

Bruce Melodie, Tonzi, Kevin Kade & Ali Kiba bakoze mu nganzo… Indirimbo nshya za Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/01/2025 19:27
0


Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.



Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Imwe muri izi ndirimbo, ni iyitwa ‘Bébé’ y’umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki nka Kevin Kade yiyambajemo Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba muri Tanzania.

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gusohora amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba mu rwego rwo gushimangira ko hari imishinga bari gukorana. Kevin Kade, asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’umunyabigwi mu muziki.

Kevin Kade ari mu muziki kuva mu 2019, ndetse shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 10 byiyongeraho iyi nshya yashyize ahagaragara, byagiye hanze kuva ku wa 30 Ukuboza 2019, aho bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 20.

Ni mu gihe uyu muyoboro we yawandikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 200. Mu gihe cy'imyaka isatira itandatu ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yagaragaye mu bitaramo byabereye hirya no hino mu gihugu.

Ndetse yabashije gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Dubai abifashishijwe na Sosiyete Agakoni ya Batman, muri Uganda n'ahandi. Imbere mu gihugu, yabonye ibiraka byo kuririmba mu birori byateguwe n'ibigo binyuranye, anaririmba mu birori bya Sherrie Silver Foundation.

Ni umwe mu bahanzi bafashije The Ben gutaramira abarenga 9600 bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo "The New Year Groove" cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.

Muri iyi myaka yose, bigaragara ko nta gitaramo cye bwite yigeze akora, bivuze ko icyo ari gutegura muri Gashyantare 2025 ari icya mbere azaba yiteguriye.

Uyu musore muri iki gihe yumvikana mu bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sikosa' yakoranye na Element na The Ben, 'Munda', 'Amayoga' yakoranye na Kozze, 'Umuana' n'izindi.

Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wakoranye na Kevin Kade, yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.  

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga. 

Mu bandi bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, harimo Bruce Melodie ukomeje gusohora gake gake indirimbo ziri kuri Album ye yise ‘Colorful Generation,’ Nel Ngabo wahuje imbaraga n’umuhanzikazi mushya witwa Zuba Ray babana muri Kina Music, Muyango, Tonzi, Aime Uwimana, n’abandi.

Dore indirimbo 10 nshya InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya gatatu cya Mutarama 2025:

1.     Bébé - Kevin Kade & Alikiba

">

2.     Rosa – Bruce Melodie

">

3.     Everyday – Zuba Ray ft Nel Ngabo

">

4.     Ndacyari ku birenge – Aime Uwimana

">

5.     Nimeonja - Tonzi

">

6.     Nuko ateye – The Nature ft Fela Music

">

7.     Iyo – Aobeats ft Yee Fanta

">

8.     Ni Wowe – Muyango

">

9.     Nuzuye amashimwe – Bahati Makaca ft Manzi Muzik

">

10. Low Key – Bright

">

11. Mutima – Icenova

">

12. Akira Amashimwe – Akaliza Shimwa Gaella

">

13. Yesu yarazutse – N Fiston

">

14. Waratwibutse - Hyguette & Cynthia

">

15. Urizerwa – Injili Bora Choir

">
   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND