Kigali

Abiyitiriye Brad Pitt bagatuburira Umufaransakazi bakoresheje AI birakekwa ko ari abanya-Nigeria

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/01/2025 10:30
0


EFCC (Economic and Financial Crime Commission) yo muri Nigeria ikomeje iperereza nyuma y’ubujura bwa $850,000 bwakorewe umugore w’umufaransa, aho abagabo batatu bikekwa ko ari abanya-Nigeria bakoresheje AI cyangwa se ubwenge bw'ubukorano, bamwereka amafoto bakamubeshya ko ari mu rukundo na Brad Pitt.



Nk'uko byatangajwe na TMZ, ubu butubuzi bwatangiye muri 2023 aho aba batubuzi, bifashishije izina rya Brad Pitt bagatangira kwandikirana na Anne w’imyaka 53 kuri Facebook.

Urukundo rwarihuse cyane. Nyuma baje gusaba Anne gusiga umugabo we, bakibanira kuko we (Brad Pitt) ngo yari afitanye bibazo n'umugore we Angelina Jolie. Ntibyatinze kuko Anne yakoze ibishoboka byose maze atandukana n'umugabo we wari umuherwe, maze amukuraho imitungo myinshi. 

Biyitiriye Brad Pitt batuburira umugore wo mu Bufaransa

Uko urukundo rwakomeje, abatubuzi basabye amafaranga Anne bamubeshya ko Brad Pitt agiye kwivuzayo kanseri, bamuha amafoto amugaragaza ari mu bitaro kugira ngo bemeze ko ibyo bavuga ari ukuri. 

Bamwandikiye bamubwira ko hakenewe amafaranga yihutirwa yo kwivuza, kuko konti ze zari zifunze, kubera ibibazo by’amategeko mu rubanza rwe n’umugore we, Angelina Jolie.

Anne yizeraga ko ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime Brad Pitt, nuko yohereza amafaranga menshi agera kuri $850,000 [ararenga Miliyari 1 Frw], akaba ari amafarangai yari yaragabanye n'umugabo we mu gihe bahanaga gatanya.

Umwunganizi wa Anne mu mategeko, Laurene Hanna, yatangaje ko iki kibazo cyamaze kugezwa mu kigo cy’ubugenzuzi cya EFCC (Economic and Financial Crimes Commission) muri Nigeria, kugira ngo hamenyekane neza abo bajura, maze bakurikiranwe.

Yagize ati: "Turi gukorana n’inzobere mu by’ikoranabuhanga kugira ngo dushakire ababikoze, kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe." 

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa avuga ko aba bajura ari abagabo batatu bafite imyaka iri hagati ya 20 na 30, batuye muri Nigeria.

Nigeria izwi cyane kubera ibyaha biharangwa bya 'cybercrime', aho amatsinda y’abajura b’ikoranabuhanga azwi nka “Yahoo Boys,” amaze kuba ikibazo gikomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Abajura nk'aba bakoresha ikoranabuhanga rigezweho nk’amafoto ya AI, deepfakes, n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bakayifashisha babeshya abantu.

Inzobere mu by’ikoranabuhanga, Timothy Avele, yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nka AI na deepfake rizatuma habaho gucika intege no kumanuka mu ntambwe imaze kugerweho mu kurwanya ibijyanye n’ubujura bwo kuri internet. 

Yabisobanuye agira ati: "Iri koranabuhanga rishya rizatuma tugira ibyago byo gusubira inyuma imyaka irenga 20 mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n'ibindi bikorerwa kuri interineti."

Abagabo biyitiriye Brad Pitt bagatuburira umugore w’Umufaransa, birakekwa ko ari abanya-Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND