Kigali

Hashinzwe Umuryango w’Aba-Scout! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/01/2025 7:12
0


Tariki 24 Mutarama 2025, ni umunsi wa 24 mu minsi igize umwaka, usigaje iminsi 341 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1458: Matthias I yatangajwe nk’Umwami wa Hongrie.

1521: Ferdinand de Magellan yavumvuye Ibirwa bya Puka Puka

1848: Muri Californie havumbuwe zahabu hakorwa inzira igana aho icukurwa.

1857: Hashinzwe Kaminuza ya Calcutta ya mbere ikomeye yagaragaye mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya.

1878: Bucharest yabaye Umurwa Mukuru wa Romanie.

1907: Robert Baden-Powell yashinze Umuryango w’Aba-Scout ku Isi. Yawushinze ubwo yari i Brownsea atangirana n’abana 100 bagiye bacika intege hagasigara abasaga 20 baje kuba aba mbere muri uyu muryango. 

Aba bana yabakoreshaga mu bikorwa by’ubutasi, yapfiriye i Nyeli muri Kenya tariki ya 8 Mutarama 1941 akaba ari naho yashyinguwe.

Uyu muryango washinzwe na Lord Robert Baden-Powell, umujenerali ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 38 mu bihugu 217 ku Isi, ugizwe n’Aba-Scouts (abahungu) n’Aba-Guides (abakobwa).

1909: Jeanne d’Arc, Umufaransakazi wishwe atwitswe ashinjwa kugambanira iki gihugu yagizwe umutagatifu.

1918: Mu Burusiya hatangiye ikoreshwa ry’ingengabihe yitiriwe Gregoire, Papa washyizeho ingengabihe (calendar) nshya.

1943: Mu bihe by’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin D. Roosevelt na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill bafashe umwanzuro wasoje inama yaberaga muri Maroc mu Mujyi wa Casablanca.

1943: Mu Ntambara ya Mbere y’Isi, Umujyi wa Tripoli wigaruriwe n’ingabo zarwanyaga Libya.

1947: Dimitrios Maximos wakoraga mu bijyanye n’ishoramari n’amabanki yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bugereki.

1960: Mu ntambara yo muri Algeria ifite aho ihuriye no gushaka ubwigenge bwacyo, amwe mu matsinda y’abakorerabushake bo ku Mugabane w’u Burayi yakoreraga muri iki gihugu yafatiriye inyubako za Guverinoma ndetse ihangana na polisi yo mu duce tunyuranye mu cyumweru cyiswe "barricades week".

1977: Muri Espagne habaye ubwicanyi bwabereye i Atocha mu Mujyi wa Madrid, bwabaye mu bihe by’impinduramatwara iganisha kuri demokarasi.

1984: Bwa mbere hagurishijwe mudasobwa ya Apple Macintosh yakozwe na Steve Jobs.

1990: U Buyapani bwohereje ku kwezi icyogajuru cyiswe Hiten ari na cyo cya mbere u Buyapani bwohereje ku kwezi, iki kandi ni yo robot ya mbere yoherejwe gukora ubushakashatsi kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zoherezayo icyazo kizwi nka Luna 24 mu 1976. 

Hiten ni na cyo cyogajuru cya mbere gikora ubushakashatsi cyoherejwe ku kwezi bidakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa iz’Abasoviyete.

2001: Joseph Kabila yagizwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rwa se Joseph Désiré Kabila.

2011: Ku Kibuga cy’Indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera kuri 35, abandi barenga 180 barakomereka.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1712: Frédéric II, Umwami wa Prusse

1891: Abram Samoilovitch Besicovitch, umuhanga mu mibare ukomoka mu Burusiya.

1952: Raymond Domenech, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ariko baganga kuko nta kintu kinini yagejejeho iyi kipe ayitoza.

1975: Rónald Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Costa Rica.

1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay. Yakiniye amakipe arimo Liverpool, FC Barcelone na Atletico Madrid.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

41: Caligula, Umwami w’Abami (empereur) wa Roma.

772: Étienne III, Papa.

1965: Winston Churchill, Minisitiri w’Intebe w’ibihugu by’Ubwami bw’u Bwongereza (Royaume-Uni) wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1953.

1994: Yves Navarre, umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cya Goncourt mu 1980.

2007: Emiliano Mercado del Toro wigeze kuba umusirikare ukomeye mu bihe byo hambere (World’s oldest military veteran).

2010: Pernell Roberts, umukinnyi w’amafilimi n’umuririmbyi umwe mu bari basigaye mu baririmbyi ba Bonanza.

Uyu munsi, Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu St. Francis de Sales.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND