Iminsi 24 irashize umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akoreye igitaramo cy'amateka mu nyubako y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena amurikira abantu barenga 9600 Album ye nshya yise "Plenty Love" iriho indirimbo 12.
Ryari ijoro ridasanzwe kuri uyu mugabo, kuko nyuma y'imyaka 15 yari yongeye gushyira ku isoko Album ye. Yashyigikiwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, ndetse uruhumbirajana rw'abanyamuziki bamuba hafi kugeza ashyize akadomo kuri iki gitaramo cy’amasaha arenga ane.
Ni Album idasanzwe mu rugendo rwe, kuko yatumye mu 2024 aticisha irungu abakunzi be. Ndetse abahanzi barimo Yampano, K8 Kavuyo, itsinda rya Tuff Gang, Shemi, itsinda rya J-Sha n'abandi bataramanye nawe biratinda.
Iki gitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2025, abantu biteze ko Album ihita ijya ku isoko ariko siko byagenze.
The Ben yigeze kubwira InyaRwanda ko izina rya Album yarihisemo ashingiye ku rukundo yeretswe n'abakunzi be. Ati "Urugendo rwanjye rw'umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n'urukundo.
Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw'umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by'ukuri birenze urugero."
Yavuze ko guhitamo izina ry'iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye 'True Love'; kuko yafashe ijambo 'Love' aryongera kuri 'Plenty' biba 'Plenty Love'. Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati "Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer."
Ko iminsi 24 ishize amuritse iyi Album, iri he?
Ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki n’ahandi ntushobora kubonaho Album ya The Ben. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko "Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 nakoranye inama na Sosiyete ya ONErpm twemeranya ko indirimbo 7 zisigaye zizajya hanze tariki 31 Mutarama 2025. Bivuze ko Album yose abantu bazayumva kuri iriya tariki."
The Ben yavuze ko indirimbo eshanu ziri kuri iyi Album ziri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Spotify, kandi ko imibare y'abantu bazumva igenda izamuka. Unyuze kuri ruriya rubaga n'izindi mbuga, hariho indirimbo nka 'True Love, 'Plenty Love' n'izindi.
Uyu muriririmbyi yanavuze ko ari gutegura igitaramo cyo kuzamurika iyi Album mu buryo bwihariye mu birori agereranya na "Executive Gala" bizabera muri Kigali Convention Center tariki 28 Gashyantare 2025.
Ati "Turi gutegura uburyo bwo kumurika iyi Album mu buryo bwiyubashye, nyuma y'uko izaba yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025."
Yasobanuye ko gutinda gusohoka kw'iyi Album byatewe n'abatekinisiye ba ONErpm "Kuko nifuzaga ko yose isohoka kuri uriya munsi w'igitaramo."
The
Ben yatangaje ko Album ye izajya ku isoko tariki 31 Mutarama 2025
The Ben yavuze ko tariki 28 Gashyantare 2025, azakora igitaramo cyo kumurika iyi Album mu buryo bwihariye kizabera muri Kigali Convention Center
ABARIMO BRUCE MELODIE NA COACH GAEL BITABIRIYE IGITARAMO CYA THE BEN
KANDA HANO UREBE THE BEN UBWO YARIRIMBAGA INDIRIMBO ZE ZAKUNZWE MU MYAKA ISHIZE
TANGA IGITECYEREZO