Kuri tariki ya 15 Mutarama 2025, Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi.
Ibi byateje impaka ndende muri politiki y’iki gihugu, ndetse bigira ingaruka zikomeye ku bukungu n’umutekano.
Perezida Yoon yashinjwaga kugerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare (martial law) tariki ya 3 Ukuboza 2024, mu rwego rwo kuniga uburenganzira bwa politiki no gushyiraho ubutegetsi bukandamiza.
Nubwo ayo mategeko yamaze amasaha atandatu gusa, icyemezo cyafashwe cyafashwe nk’icyaha gikomeye ku mutekano w’igihugu no ku miyoborere myiza.
Nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iyeguzwa rye, Perezida Yoon yahise atabwa muri yombi, ajyanwa muri Gereza ya Seoul aho ashinjwa ubugambanyi, icyaha gihanirwa bikomeye muri Koreya y’Epfo.
Perezida Yoon, wahise ahita afatwa yahawe icyumba gifite metero kare 12 muri Gereza ya Seoul, aho ashyiriweho amabwiriza akurikizwa n’imfungwa. Afungiye mu gihe cy’iminsi 20 kugira ngo iperereza rikomeze, mu gihe urukiko rugikora isesengura ry’ibimenyetso.
Abashinjacyaha bemeje ko Perezida Yoon aregwa ibyaha bishobora kumuhesha igifungo cya burundu, ndetse cyangwa igihano cy’urupfu, nubwo icyo gihano kitakibaho muri Koreya y’Epfo kuva mu myaka ya 1990 nk'uko bitangazwa na BBC.
Icyemezo cyo gufunga Perezida Yoon cyateje imyigaragambyo ikomeye mu murwa mukuru Seoul, aho abamushyigikiye bashinja inzego z’ubutabera kubogama. Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Perezida Yoon bashimye iki cyemezo, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa n’ubuyobozi butubahiriza amategeko.
Ifungwa rya Perezida Yoon ryagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Koreya y’Epfo, aho icyizere cy’abashoramari cyagabanutse. Ibihugu by’inshuti byasohoye amatangazo asaba Koreya y’Epfo gukomeza gushyira imbere amahame y’ubutabera n’umutekano.
Perezida Yoon Suk Yeol amaze iminsi mu gihome akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO