Umucuruzi ukomeye akaba n’icyamamare cyane ku rubuga rwa TikTok, Lethabo Sebapo, arashinjwa gukorera ihohoterwa inyamaswa no kwangiza ibidukikije nyuma yo kugaragara mu mashusho yateje impagarara n’ibibazo bikomeye, aho yagaragaye ku rubuga rwa TikTok asuka inzoga mu kanwa k’ifi.
Muri ayo mashusho, uyu musore w’imyaka 20 agaragara afashe ifi mu kuboko kwe kw’iburyo, mu kundi afashe mo icupa ry’izoga, ari kuyisuka inzoga mu kanwa, ndetse byaragaragaraga ko ibyo yari ari gukora yari abyishimiye kuko mu mashusho yagaragaye yari ari guseka, yishimye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Times Kive ivuga ko ikigo cyita ku burenganzira bw’inyamaswa (NSPCA) cyatangaje ko cyatanze ikirego mu butabera kugira ngo uyu musore akurikiranwe.
Mu itangazo rya, NSPCA yavuze ko iki kibazo cyagejejwe mu butabera kandi ko raporo yamaze kwandikwa, ndetse ko vuba aha hateganyijwe iburanishwa, aho uyu musore azaba ashijwa ibyaha byo guhohotera inyamaswa, ndetse agahanwa hakurikijwe amategeko yo kurinda inyamaswa mu gihugu.
NSPCA yavuze ko uyu musore usanzwe akoresha TikTok avuga ko ari umuntu ukunda kwishimisha, akaba ari n’umucuruzi ukomeye, ndetse ko ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga abikora mu rwego rwo kwishimisha no kuruhuka.
Ariko, NSPCA yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihungabanya ubuzima bw’inyamaswa bidakwiye, ndetse ko nta muntu ugomba kwitwaza ko ashaka kuruhuka, maze ngo yangize ibidukikije, harimo inyamaswa. NSPCA yavuze ko iyi myitwarire idakwiriye ndetse ko anbantu bagomba kwita ku bvuzima bw’imyamaswa.
NSPCA yavuze ko nk’itsinda rishinzwe kwita ku buzima bw’inyamaswa, igiye guhagurukira kwita ku bikorwa nk’ibi, ndetse inatangariza abantu ko bafite inshingano zo gusigasira inyamaswa no kumenya ko ifi n’izindi nyamaswa, n’ubwo zaba ntoya, zifite uburenganzira bwo kubaho mu buzima bwiza, kandi ko ifi nayo igira ubushobozi bwo kumva ububabare.
NSPCA yagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye kandi ko gikwiriye kuganirwaho neza mu bihugu byinshi kugira ngo haboneke uburyo bwiza bwo kurinda inyamaswa no kuganiriza abantu ku kamaro ko kwita ku buzima bw’ibidukikije.
Yagaragaje ko hari impungenge z’uko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryongera ibyago byo gukora ibikorwa bibi nk’ibi, birimo guhohotera inyamaswa bikagaragara nk’imyidagaduro.
Mu buhamya bwatanzwe, abaturage benshi basabye ko hategurwa uburyo bwo gukangurira no kwigisha abantu uburyo bwo kubaha inyamaswa no kuzibungabunga.
TANGA IGITECYEREZO