Kigali

Twibuke isomo yatwigishije - Barack Obama yagarutse ku butwari bwa Martin Luther King Jr

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:21/01/2025 9:46
0


Mu rwego rwo kuzirikana no kwizihiza umunsi wa Martin Luther King Jr, Barack Obama yafashe umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku kamaro ibikorwa bya Martin Luther King. Yanyujije ubu butumwa ku rukuta rwe rwa X, ashima imbaraga ze mu guharanira ubutabera.



Obama yavuze ko abantu bakwiye kwibuka isomo rikomeye Dr. King yasigiye isi: ko n'ubwo "twaba duhura n'ibibazo bikomeye", abantu bakunda igihugu bashobora gutera intambwe ishimishije mu guhindura ibintu mu buryo bwiza. 

Yagize ati: "Mu gihe tuzirikana urwibutso rwa Dr. King uyu munsi, twibuke isomo yatwigishije: ko n'ubwo duhura n'ibibazo bitoroshye gukemurwa, abantu bakunda igihugu bashobora guhindura ibintu kandi mu buryo bwiza.”

Yakomeje agira ati: “Ni mu gihe Abanyamerika bibuka ibikorwa bya Dr. King mu Rugendo rw’Amateka y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya ivangura rudashidikanywaho mu guharanira ubutabera, uburinganire, n’uburenganzira bwa muntu. 

Ibitekerezo bya Dr. King byo kugira igihugu cyunze ubumwe, kizira ivangura ndetse cyubaha agaciro k’umuntu, benshi bakomeje kubyubakiraho kugira ngo tugire igihugu cyiza.” 

Ubutumwa bwa Perezida Obama bwagaragaje ko aha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa bya Dr. King no kwibutsa abantu ko urugendo rwo kurwanya ivangura no guharanira ubutabera rugikomeje. 

Yasabye Abanyamerika kwitabira ibikorwa byo gufasha igihugu gukomereza mu nzira ya Dr. King, anashishikariza Abanyamerika gushyira mu bikorwa imyumvire y’ubufatanye, urukundo, no kumva inshingano rusange, yibukije abantu ko impinduka zishoboka igihe abantu bose bakorera hamwe mu kubaka ibyiza.


Barack Obama yayoboye Amerika mu gihe cy'imyaka 8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND