Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA) yatangije Amarushanwa y'Imbyino Gakondo mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda.", amatorero y'inkwakuzi ahita yegukana miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda aho buri rimwe ryahawe miliyoni 1 Frw.
Ni igikorwa cyabaye ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025 kibera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye muri Main Auditorium.
Ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo harushanwe amatorero abiri ariyo Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza ya Hanika n’ Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Indangamuco zegukanye umwanya wa mbere na miliyoni 1 Frw naho Inkeshabirori zitsindira umwanya wa kabiri na miliyoni 1 Frw. Usibye ibi kandi aya matorero yahise abona itike yo kuzaserukira za Kaminuza n'amashuri makuru yo mu ntara y'Amajyepfo ku rwego rw'igihugu.
Yangiriyeneza Liliane usanzwe ari umubyinnyi w'Indangamuco, yavuze ko kuribo umuco Nyarwanda ari kimwe mu bintu bibaranga.
Yagize ati " Umuco Nyarwanda kuri twebwe nk'Itorero Indangamuco ni kimwe mu bintu bituranga, niyo mpano yacu turabikunda cyane dukunda kubyina imbyino gakondo".
Yavuze ko kubyina ari ibintu bibatunze dore ko buri mpera z'icyumweru usanga bafite akazi. Ati" Itorero ry'Indangamuco akenshi buri mpera z'icyumweru tuba dufite ahantu turi bujye kubyinira, turi itorero ribyinira abageni,ibitaramo ndetse no mu bundi. Bivuze nk'umunyeshuri wo muri Kaminuza itorero rimufasha kubaho neza kuko ya mafaranga twinjiza aradufasha".
Yavuze ko kandi binabafasha mu myigire yabo dore ko kubyina ari siporo, ati" Urumva kubyina n'ubundi ni siporo kandi siporo iraruhura ndetse igafasha n'umubiri gukora neza,iyo uvuye kubyina uba wakoze siporo bikagufasha kwiga ukabyumva ugafata mu mutwe ndetse ukanabyumva cyane".
Umutoza w'itorero Indangamuco ryo muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye,Nigirimana Emmanuel Sentore yavuze ko kuba aribo begukanye umwanya wa mbere ari ibintu byabashimishije ndetse anavuga icyo babikesha.
Ati" Mu by'ukuri ni ibyishimo byinshi, imvune tuba tumaranye iminsi nicyo tuba duharanira, ndiyumva neza, ndumva nishimye cyane.Tubikesha Umuco kuko twe turi umuco, turi Indangamuco ndetse tubikesha imyitozo dukora no kwigana abasaza bakuru cyangwa se tukabaganiriza kenshi bakagenda badusangiza ubwo bumenyi natwe tukabusangiza abakiri hasi kugira ngo uwo muco ukomeze wande ugere kure".
Ngirimana Emmanuel Sentore yashimiye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bwo kuba bari guha agaciro umuco Nyarwanda dore hari igihe mbere utahabwaga agaciro.
Ati" Mbere na mbere reka tubanze dushimire Minisiteri yongeye kutwibuka ,bongera kwibuka no guha agaciro umuco w'Abanyarwanda.
Hari igihe umuco utahabwaga agaciro ndetse no kuwuteza imbere bikaba bike bikatubabaza twe nk'abatoza,twe nk'ababyinnyi ndetse ugasanga n'akazi kabyo ntabwo kaboneka ariko kuri ubu aho bimaze kongera guhabwa agaciro urabona ko n'imikorere yahindutse".
Yavuze ko kujya mu bintu by'itorero bibabyarira akazi, ati" Kujya mu bintu by'itorero bitubyarira akazi mu buryo butandukanye aho baduhamagara mu birori bitandukanye mu gihugu,ugasanga bya bindi nigiye hano bikambyarira n'umusaruro winjira mu mufuka".
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA,Ngabo, Brave Olivier yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa arusaba gusigasira ibyo bakunda babishyizeho umutima bityo umurimo w'imbyino gakondo ukabatunga ari nako bibafasha gusigasira umurage w’u Rwanda.
Yavuze ko kuba bari gutoza urubyiruko gukunda umuco ari ikintu gikomeye.Ati" Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa yo gukundisha urubyiruko umuco gakondo abaye binyuze mu mbyino nk'uko tumaze kubibona.
Bivuze rero ikintu gikomeye gutoza urubyiruko umuco. Minisiteri dukoramo ni iyo guteza imbere ubuhanzi,mu buhanzi rero harimo no ku byina ariko noneho turavuga ngo imbyino gakondo za Kinyarwanda muri za Kaminuza n'amashuri makuru kugira ngo dukomeze tubibakundishe banabone ko abantu babibona ndetse no kubatera Ingabo mu bitugu kugira ngo baboneko ibi bakora bishobora kubatunga".
Yavuze ko umuntu ahera mu itorero ryo ku Ishuri ubundi nyuma akisanga mu itorero ry'igihugu ubundi bikamubyarira umwuga.
Ati" Umuntu ahera ku Ishuri akaba yazakwisanga mu itorero ry'igihugu ry'Urukerereza, ni muri iyo mpamvu rero yo kugira ngo tubibakundishe,tubibashishikarize ariko banumve ko atari ukubikunda gusa ahubwo babikunda bikavamo n'umwuga nk'uko dukomeza gushishikariza abantu kwishakamo impano zitandukanye mu buhanzi butandukanye bwabateza imbere".
Yavuze ko imwe mu mpamvu bazanye aya marushanwa ari ukugira ngo za Kaminuza n'amashuri makuru bidafite amatorero nabyo bibe byatekereza kuyagira.
Ati" Icya mbere ni ugukora amarushanwa,iyo abantu bari ahantu bakabona habaye amarushanwa bo ntibaserukiwe nabo hari ikibasigara mu bwonko bakavuga bati twasigaye. Icyo rero nicyo kintu turi gukora tukababwira ngo ibi ntabwo ari ibintu biciriritse ni ibintu byiza ni umuco Nyarwanda ariko noneho urimo n'icyavamo cyane cyane iyo abantu bakoze amarushanwa bagafata ibihembo nk'uku nguku. Ubukangurambaga rero burya bukorwa mu buryo butandukanye,ubwacu ni ubu ngubu".
Yavuze ko kuri ubu bahereye mu banyeshuri bo muri Kaminuza babakundisha mbyino gakondo kugira ngo bazabafashe no kubikundisha urundi urubyiruko rwaho bavuka.
Aya marushanwa azakomereza mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali aho amatorero 10 ya mbere mu Gihugu azahatanira igihembo gikuru cy'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).
Biteganyijwe ko mu Ntara y'Amajyaruguru aya marushanwa azaba tariki ya 25 Mutarama 2025 muri RP Musanze, Intara y'Iburasirazuba akaba tariki ya 8 Gashyantare 2025 muri UR Nyagatare,mu Ntara y'Iburengerazuba akaba tariki ya 15 Gashyantare 2025 muri RP Karongi naho mu Mujyi wa Kigali akazaba tariki ya 22 Gashyantare muri UR.
Ni mu gihe 'Finale' yo izaba tariki ya 15 Werurwe ikazabera mu mujyi wa Kigali.
Itorero Indangamuco ryerekana imbyino ryari ryateguye
Itorero Inkeshabirori ryabaye irya kabiri naryo ryahawe Miliyoni 1 FrwByari ibyishimo ku Itorero Indangamuco ryabaye irya mbere mu Ntara y'Amajyepfo
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA,Ngabo Brave Olivier yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa
TANGA IGITECYEREZO