Kigali

APR BBC na REG W BBC zegukanye Super Cup 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/01/2025 23:31
0


Ikipe ya APR Basketball Club mu bagabo na REG Basketball Club mu bagore zegukanye igikombe kiruta ibindi mu mukino wa Basketball 'Super Cup 2025' cyakinwaga ku nshuro ya mbere.



Ni mu mikino yakinwe mu mugoroba wo kuri uyu Wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 muri BK Arena.

Umukino wari utegerejwe n'abenshi wari uwagombaga guhuza APR BBC na REG BBC mu bagabo ukaba wakinwe Saa mbili n'iminota 30.

Agace ka mbere k'uyu mukino katangiye wihura ku mpande zombi aho wabonaga nta kipe nimwe ishaka gusigara inyuma. 

Ikipe ya APR BBC yagezeho ijya imbere ibifashijwemo n'abarimo Axel Mpoyo ariko bigeze mu minota ya nyuma ikipe ya REG BBC ibifashijwemo n'abarimo Thomas Cleveland ihita iba ariyo iyobora. Agace ka mbere karangiye RWG BBC iyoboye n'amanota 19-18.

Agace ka Kabiri ikipe ya APR BBC ibifashijwemo n'abarimo Ntore Habimana yaje ifite imbaraga nyinshi ndetse inatangira gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi.

Abakinnyi b'ikipe ya REG BBC bakomeje gukora amakosa yo gutakaza imipira bityo ikipe ikipe ya APR BBC ibibyaza umusaruro ndetse inasoza igice cya mbere iyoboye n'amanota 33-30.

Mu gace ka Gatatu REG BBC yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gice cya mbere ndetse ikuramo ikinyuranyo cy'amanota yari yashyizwemo inajya imbere.

Ibi ntabwo byatinze kubera ko ikipe ya APR BBC ibifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo Aliou Diarra na Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza yaje kujya imbere inashyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi maze agace ka gatatu karangira iyoboye n'amanota 53-42.

Mu gace ka kane ari nako kanyuma ikipe ya REG BBC yaje ishaka igerageza gukuramo ikinyuranyo binyuze ku bakinnyi bayo nka Thomas Cleveland.

Mu minota ya nyuma ya gace ka kane ibintu byongeye kwivanga kuri REG BBC maze APR BBC iyinyagira amanota ibifashijwemo n'abakinnyi bayo nka Aliou Diarra n'abandi.

Umukino warangiye APR BBC itsinze amanota 74-53 ihita yegukana igikombe cya Super Cup 2025 mu bagabo.

Mu bagore ho ikipe ya REG BBC niyo yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze APR BBC amanota 76-64.

Imikino ya Super Cup yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ni ubwambere ryari rikinwe gusa igiye kuba ngarukamwaka aho izajya ikinwa mbere yuko shampiyona itangira.

Ni igikombe kizajya gihatanirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye Rwanda Cup, zombi zigahura umukino umwe, mu bagabo n’abagore.

Niyo mpamvu REG WBBC yatwaye Igikombe cya Shampiyona yakinnye APR WBBC yegukanye Rwanda Cup mu bagore. Ni mu gihe mu bagabo APR BBC yegukanye yo Shampiyona ndetse na Rwanda Cup mu bagabo, yahuye na REG BBC yabaye iya kabiri muri iri rushanwa.

Umwaka w’imikino mushya wa Shampiyona ya Basketball, mu bagabo n’abagore, uzatangira ku wa 24 Mutarama 2025.

APR BBC yegukanye igikombe cya Super Cup 

REG BBC yegukanye igikombe cya Super Cup mu bagore 

Aliou Diarra wafashije ikipe ya APR BBC. muri uyu mukino 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND