Ikipe ya Manchester United yateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, yari ishaka kugura rutahizamu ukina ku mpande, Alejandro Garnacho.
Uyu musore w’imyaka 20 yari yashyizwe ku mwanya wa
mbere mu bakinnyi Napoli igomba kugura, ikaba yari ifite intego yo gukoresha
amafaranga azava mu kugurisha Khvicha Kvaratskhelia, ushobora kwerekeza muri Paris
Saint-Germain (PSG).
Gusa, igiciro Napoli yatanze cyari munsi cyane y’agaciro Manchester United iha uyu mukinnyi w’umunya-Argentine. Bikekwa ko Napoli yari yiteguye gutanga hafi miliyoni £40, ariko Manchester United ntiyabyemera.
Nubwo iyi kipe y’amashitani atukura yiteguye kuganira ku bijyanye no kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo bavuye mu ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru kugira ngo yongere kubaka ikipe nshya, Garnacho na Kobbie Mainoo ntibari mu bo ishaka kurekura.
Umutoza mukuru wa Manchester United, Ruben Amorim,
yagaragaje icyizere gikomeye afitiye Garnacho, agira ati: "Biragaragara ko
Garnacho afite ejo hazaza hano muri Old Trafford. Ni umukinnyi ufite impano.
Ikintu cyiza ni uko yatangiye guhindura uko yireba ubwe, kandi arimo kwiga
uburyo bwiza bwo gukina muri ubu buryo bushya, agatera imbere buri munsi mu
myitozo."
Garnacho yagaragaje uruhare rwe mu mukino wa
Premier League wahuje Manchester United na Southampton, aho yakinnye iminota 90
yose, ikipe ye itsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Amad Diallo wakoze hat-trick
mu gihe cy’iminota 12.
Uyu musore yageze muri Manchester United avuye muri Atletico Madrid mu 2021. Kuva yahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe nkuru mu 2022, amaze gukina imikino 117 atsindamo ibitego 23.
Muri uyu mwaka w’imikino
wonyine, Garnacho amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 31, ariko hari igihe
yabanje kumara igihe ku ntebe y’abasimbura nk’umukino Manchester United
yatsinzemo Manchester City mu Kuboza.
Garnacho akomeje kuba umukinnyi w’ingenzi muri
gahunda ya Amorim yo kubaka ikipe ikomeye ndetse biragaragara ko Napoli
itorohewe no kubona uyu mukinnyi yifuza cyane.
Manchester United yanze ubusabe bwa Napoli yifuza Alejandro Garnacho
Napoli irifuza Garnachho ngo azasimbure Kvicha Kivratskhelia wifuzwa na PSG
TANGA IGITECYEREZO