Kigali

Uko Messi na Dani Alves bafashije Neymar kwigobotora ingoyi y'ubwoba

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/01/2025 20:26
0


Neymar Jr., umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, yatangaje inkuru y'ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru muri FC Barcelona, agaragaza uburyo Lionel Messi na Dani Alves bamufashije kwikura mu bibazo by'igitutu gikomeye mu mezi ya mbere yakiniye iyi kipe.



Neymar yavuze ko igihe yageraga muri Barça yashengutse umutima kubera uburyo yari atangiye nabi. Ati: “Mu mezi atandatu ya mbere, numvaga mfite ubwoba bukabije. Ntabashaga guca ku mukinnyi n'umwe, ibyo nakoraga byose byarampamiraga. Numvaga ndimo kwica ibintu!”


Neymar yibuka umunsi wihariye wahinduye byose, ubwo bakinaga na Athletic Bilbao. Ati: “Mu gice cya mbere cy’umukino nitwaye nabi cyane. Mu gihe cy’akaruhuko, nahise njya mu rwogero ndira njyenyine, nibaza nti ‘ibi ndimo kubikora bite?’”

Igihe yari ahangayitse, Lionel Messi ni we wabaye uwa mbere kumenya ko Neymar akeneye ubufasha. Neymar yagize ati: “Messi yansanze mu rwogero arambaza impamvu ndira. Nagerageje guhisha amarangamutima nti ‘ndi sawa,’ ariko yari yamaze kubona ko ntabashije kwihangana.”

Mu gihe ibyo byabaga, Dani Alves na we yaje, maze bombi baramwihanganisha. Messi yagize ati: “Tuza. Turi hano ngo tugufashe. Dushaka ko ukina umupira wawe mwiza nk’uwo wakiniraga muri Santos. Nta gitutu ugomba kugira; nidukenerwa turahari.”

Aya magambo yabaye igikoresho gikomeye cyo guhumuriza Neymar, atangira kwisanzura no kwiyumva nk’umukinnyi ushoboye. Ati: “Nyuma yaho natangiye kwizera cyane, mba umunyamwuka mushya mu kibuga, kandi ibintu byatangiye kugenda neza.”

Ubwo bufasha bwa Messi na Dani Alves bwafashije Neymar kwigaragaza nk'umukinnyi w’ingenzi muri FC Barcelona, ahinduka umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y'iyi kipe ndetse bagatwara UEFA Champions League mu 2015.


Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND