Kigali

Uburusiya na Irani birarebana akana ko mu jisho, akazi gakomeye kuri Perezida Trump

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:20/01/2025 18:35
0


Ubucuti bwa Iran n'Uburusiya bushingiye ahanini ku bufatanye mu bijyanye n’umutekeno, ari intambara yo muri Ukraine no kurebana ay'ingwe hagati ya Iran na Isiraheli. Kuba Amerika ari umwanzi wabo bose mu rwego rwa politiki mpuzamahanga, byabaye ishingiro ry’imikoranire y’ibi bihugu.



Iran n’Uburusiya biritegura gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gihe Amerika ifite ubuyobozi bushya buyobowe na Perezida Donald Trump. Aya masezerano amaze igihe ategurwa, kandi azaha imbaraga Uburusiya gukomeza guhangana na Ukraine n’icyerekezo cya politiki mpuzamahanga iyobowe na Amerika. 

Mu kwezi kwa Nyakanga 2022, Perezida Vladimir Putin yasuye Tehran mu ruzinduko rwibanze mu kubaka ubufatanye bw’intambara. Uburusiya bwatangiye gukora indege zitagira abapilote (drones), zikoreshwa cyane mu bitero byibasira abaturage muri Ukraine. 

Mu mwaka wa 2024 wonyine, Uburusiya bwohereje drone zirenga 11,000 muri Ukraine, inshuro enye ugereranyije na 2023 nkuko tubikesha CNN

Aya masezerano mashya kandi ni uburyo bwo kwerekana ubushobozi bw’Uburusiya  nk’igihugu gikomeye mu karere no ku isi. Iran nayo, iri mu gihirahiro kubera ubwoba bw’umubano wayo na Amerika n’iterabwoba rya Israel, irareba aya masezerano nk’uburyo bwo kwiyongerera umutekano. 

Nubwo Iran ishobora kutemera gutanga ingabo nk’uko Korea ya Ruguru yabigenje, iki gihugu gikomeje kwifashisha ubufatanye n’Uburusiya mu rwego rwo kongera ingufu zayo zo gukumira ibihano bishobora kongera gushyirwa mu bikorwa na Amerika. Aya masezerano ashobora kuzatuma havuka ibibazo bishya kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND