Kigali

Amber Bourke yaciye agahigo ko kugenda mu mazi intera ndende adahumeka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/01/2025 10:28
0


Kuri tariki ya 11 Kanama 2024, Amber Bourke, umunya-Australia ukomoka muri Queensland, yaciye agahigo ko kugenda intera ndende mu mazi (kwibira) atabasha guhumeka, aho yagenze 112.83 m (370 ft 2 in). Iyo ntera iruta iy’ikibuga cya American football, gifite uburebure bwa 109.7 m (360 ft).



Amber, ufite imyaka 35, yakoze iki gikorwa kidasanzwe, agendera muri  piscine hasi kandi adahumeka. Uru rugendo rwe rwagereranyijwe n’uburebure bw’amabus double-decker 22 bateranyije.

Nyuma yo kugera ku ntego ye, Amber yagize ati:''Ndi umutoza wa freediving kandi maze imyaka irenga 10 nkora uyu mukino. Nifuzaga gukora iki gikorwa nk’urugendo rw’umwihariko rw’ubuzima bwanjye ndetse no gushyigikira Australian Marine Conservation Society."''.

 Amber yabanje guca agahigo ka Afurika y’Epfo kashyizweho na Amber Fillary ku itariki ya 28 Ugushyingo 2021, aho yari yakoze intera ya 109.60 m (359 ft 6 in) nk'uko bitangazwa na Sports Illustrated.

 Iterambere ry’aka gahigo ryatangiye ku itariki ya 20 Gicurasi 2017, ubwo Bilge Cingigiray Aydın wo muri Turkiya yagenze intera ya 67.16 m (220.34 ft). Kuva icyo gihe, aka gahigo kagiye kagarurwaho n’abandi bantu, kugeza ubwo Amber Bourke yongeyeho intera nshya ku wa 11 Kanama 2024.

Iki gikorwa cya Amber Bourke cyongeye kwerekana ubushobozi bw’umuntu bwo kwitanga, akaba yaranabikoze mu buryo bwo kwibutsa abantu akamaro ko kurinda amazi. 

">

Umwanditisi:Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND