Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuvugabutumwa, Richard Ngendakuriyo yatangaje ko yatangiye imirimo yo gukora kuri Album ye ya Kabiri, ni nyuma y'uko mu 2015 asohoye Album yise 'Ntakiba Imana itakizi'.
Uyu mugabo w'umurundi wakunze kubarizwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye, yatangaje ibi mu gihe ari no kwitegura gushyira ku isoko zimwe mu ndirimbo zizaba zigize iyi Album ye nshya.
Album ye ya mbere yari ifite indirimbo umunani. Ndetse, asobanura ko kuri Album ye ya Kabiri indirimbo zishobora kuziyongera. Kuri we, Album ni ikintu gikomeye mu rugendo rw'umuhanzi.
Richard yabwiye InyaRwanda ko Imana yashyize ibihangano byinshi ku mutima we, biri mu mpamvu yanzuye gukora Album muri uyu mwaka.
Ati "Namaze gukora indirimbo nyinshi, ku buryo numva ko igihe kigeza kugirango nshyire hanze Album, n'ubwo imyaka icyenda yari ishize nta Album mfite."
Uyu muvugabutumwa yavuze ko indirimbo zose zigize Album ye zuzuye amashimwe, no kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki gihe, Richard ari gukorera umurimo w'Imana mu Bubiligi, ndetse avuga ko 2025 "Ni umwaka w'ubyutse, Imana igomba kwamamara."
Richard yavuze ko mu gihe ari kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye nshya, agiye no gutangira urugendo rwo gusohora indirimbo zirimo na "Mwiyegurire" izajya hanze mu minsi iri imbere.
Richard ni umugabo n'umubyeyi w'abana bane. Ni umushumba akaba umubwiriza b'ubutumwa bwa Kristo akaba ari n'Umuyobozi wo kuramya, umuhanzi wa Gikristo n'umwanditsi w'indirimbo.
Yavukiye i Bujumbura, ariko muri iki gihe abarizwa mu Bubiligi. Abarizwa mu Itorero Church of God. Mu bihe bitandukanye yakoreye ibiterane hirya no hino mu Rwanda, agera mu turere turimo Nyagatare, Kayonza, Huye, ndetse no mu bigo by'amashuri makuru na za Kaminuza.
Mu biganiro, uyu mugabo atambutsa ku muyoboro wa Youtube harimo ibijyanye no kubwiriza abantu iby'ingoma y'Imana, amasezerano Imana itangaza, gukorera Ijuru n'ibindi.
Yifashishije umuyoboro we wa Youtube anatambutsa ibiganiro birimo nk'icyo yise "Hindura uburyo usengamo Imana", "Dukure mu myifatire" n'ibindi birimo igisobanuro cya Bibiliya.
Uyu mugabo ariko anazwi mu ndirimbo nka "Isezerano ry'Imana ni ryiza Pe", "Iringire Christo wenyine", "Ntakiba Imana itakizi" n'izindi.
Richard
Ngendakuriyo yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya Kabiri
Richard
Ngendakuriyo yavuze ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ye nshya harimo ‘Mwiyegurire’
Muri
iki gihe, Richard abarizwa mu gihugu cy’u Bubuligi ari na ho akorera
ivugabutumwa
Richard yavuze ko Album ye ya mbere iriho indirimbo nyinshi zakunzwe, ahanini bitewe n’ubutumwa buzigize
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YESU AHURI” YA RICHARD NGENDAKURIYO
TANGA IGITECYEREZO