Kigali

Amagare: I Kigali hateguwe isiganwa ryo kwibuka Intwari z’u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/01/2025 13:49
0


Mu mpera z’iki Cyumweru, i Kigali hagiye gukinwa isiganwa rya Rwanda Cycling Cup rizazenguruka ibice bya Gasabo, rikaba rigiye gukinwa ku nshuro ya Gatanu .



Iri siganwa ngarukamwaka, ritegurwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, bafatanyije n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’lmpeta by’Ishimwe (CHENO), rikazakinwa tariki 18 Mutarama 2025  kuva ku isaha ya Saa 09:00 AM.

Abakinnyi bazahagurukira ku Gicumbi cy'Intwali banyure mu bice bitandukanye abe ariho bongera gusoreza nyuma yo kuzenguruka intera y’ibilometero 6,8 inshuro zitandukanye.

Abakinnyi bazitabira n’intera bazakora

Icyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 kizazenguruka inshuro 20 ku ntera y’ibilometero 136, ingimbi n’abagore bazenguruke inshuro 15 ku ntera y'ibilometero 102 naho abakobwa batarengeje imyaka 23 n’abangavu bazenguruke inshuro 10 ku ntera y'ibilometero 68.

Iri siganwa ryatangiye gukinwa bwa mbere mu 2020, aho rwegukanwe na Habimana Jean Eric, mu 2021 nti ryabashije kuba, mu 2022 ryarabaye ariko ryitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 16, aho Nizeyimana Fiacre ariwe waryegukanye, naho Uwera Aline aba uwa mbere mu bangavu. 

Mu 2023 isiganwa ryegukanwe na Tuyizere Etienne, naho mu bagore ryegukanwa na Nirere Xaverine mu gihe mu mwaka ushize ryegukanwe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wakiniraga Benediction Club na Nirere Xaverine wa Team Amani mu bagore.

Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ niwe wari wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize mu bagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND