Amwe mu mafaranga yari yakusanyijwe ngo afashe Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi,Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaoundé, watoje n'kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yariwe atamugezeho nyuma y'uko amaze igihe yararwaye
Ku Cyumweru mu gihugu cy'u Burundi nibwo hakinwe umukino wo gushimira uyu mutoza ndetse no kwizihiza ibigwi yagezeho mu mupira w'amaguru.
Ni umukino wari wahuje abakinnyi bakiniye Vital'O FC ndetse n'ikipe y'abahanzi ukaba warangiye bombi banganya 1-1.
Byari biteganyijwe ko Amafaranga yose ari bukusanywe kuri uyu mukino ari buhabwe Kanyankore Yaoundé mu rwego rwo kumushimira ndetse kugira ngo akomeze kwivuza dore ko amaze igihe arwaye.
Usibye aya kandi hari n'andi yari yakusanyijwe n'abandi bantu batandukanye ariko ntabwo yose yamugezeho dore ko hari ayariwe.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Iteka,hari amafaranga agera ku miliyoni 11 z'Amarundi atarigeze agera kuri uyu mutoza kandi yarakusanyijwe.
Bivugwa ko amafaranga uyu mutoza yabonye ari miliyoni 3 z'Amarundi mu yari yakusanyijwe.
Kanyankore ni izina rikomeye mu mupira w'amaguru w'u Burundi by’umwihariko muri Vital’O FC yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza, akaba yarayifashije kwegukana ibikombe 22 birimo n'icya CECAFA Kagame Cup ya 2014.
Kanyankore yanatoje Rwanda B aho yanatwaranye nayo CECAFA yungirije uwitwaga Nando. Yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali), ndetse na Bugesera FC ari nayo yatoje bwa nyuma mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO