Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, izanatangirwamo ibihembo ku mishimya mito n'iciriritse yahize iyindi.
Iyi nama mpuzamahanga
imara icyumweru, yitwa Abu Dhabi Sustainability Week, ikaba iganirirwamo
ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Mu bizigirwamo harimo no
kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ritange
ejo hazaza heza.
Biteganijwe ko iraza
gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ikaba izayoborwa na
Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan. Yitabiriwe n’abakuru
b’ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa by’igenamigambi, abahanga mu
by’inganda no mu ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Kabiri,
Perezida Kagame arifatanya na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al
Nahyan n'abandi bakuru b'ibihugu, abafata ibyemezo, abanyacyubahiro n'abandi
bayobozi batandukanye mu gutangiza iyi nama.
Perezida Kagame kandi,
ari no mu bakuru b’ibihugu bazatanga ibihembo biyitangirwamo bizwi nka Zayed Sustainability
Prize bizaba bitanzwe ku nshuro ya 16, hakazahembwa imishinga mito
n'iciriritse, imiryango idaharanira inyungu ndetse n'amashuri yagaragaje
udushya n'ibindi bikorwa.
Si ibyo gusa kuko Umukuru
w’Igihugu araza no kwifatanya n'abakuru b'ibihugu na guverinoma batumiwe mu
kugeza ijambo ku bazaba bitabiriye iyi nama ku munsi wa mbere wayo.
Iyi nama ihuza abayobozi
batandukanye ku Isi, ibigo by'ubucuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta,
abanyenganda, abahanga, abakora udushya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, mu
biganiro biba bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no
kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza mu by'ukungu.
Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Akigerayo yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan
Yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu
Bitabiriye inama izamara icyumweru yiga ku iterambere rirambye
TANGA IGITECYEREZO