Abakunzi ba Rayon Sports n’Amagaju bakoze ibikorwa byo gushimira ikipe iyi kipe nyuma yo kwitwara neza igatrsinda APR FC ibintu byatumye Gikundiro iguma mu buryo bwiza bwo kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025, mu
mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, Amagaju FC yatsinze APR FC
igitego 1-0 mu mukino wabereye mu Karere ka Huye.
Iyi ntsinzi yatumye abafana b’Amagaju ndetse
na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bishimira cyane uko iyi kipe yitwaye ikora
intsinzi y’amateka itsinda APR FC.
Ni umukino wabanjirijwe n’amagambo menshi,
cyane cyane agaruka ku kuba Rayon Sports yari yaraye itsinzwe na
Mukura VS ibitego 2-1. Ariko ibyo ntibyabujije Amagaju FC gushimangira
ubushobozi bwayo imbere y’ikipe yari ifite amateka akomeye mu Rwanda.
Umunyezamu w’Amagaju FC, Twagirumukiza
Clement, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje imbaraga n’ubushake bukomeye muri uyu
mukino. Yakoze ibishoboka byose akuramo imipira ikomeye yashoboraga kuvamo
ibitego bya APR FC.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Twagirumukiza
yagize ati: “Uriya
wari umukino ukomeye umukinnyi wese yakwifuza kwitwaramo neza. Nta kidasanzwe
nakoze, usibye guharanira kwerekana ko nshoboye. Ndashimira Imana ku mahirwe
nahawe yo gukina neza.”
Ibikorwa by’ishimwe ku bakinnyi
b’Amagaju FC
Nyuma yo kwitwara neza, bamwe mu bafana ba
Rayon Sports bageneye Amagaju FC ubutumwa bw’ishimwe ndetse banafasha bamwe mu
bakinnyi bayo ku giti cyabo. Twagirumukiza Clement yavuze ko yakiriye ubutumwa
bwinshi bw’abafana bashimangira uko banyuzwe n’uburyo yitwaye mu mukino.
Yagize ati: “Benshi barimo kunyandikira kuri ‘WhatsApp’ no ku
bindi bikoresho by’itumanaho, ndetse hari n’abakomeje kohereza amafaranga.
Ndabashimira cyane.”
Ndayishimiye Edouard, watsinze igitego
rukumbi cyabonetse mu mukino, na we yahawe amafaranga n’abafana bishimira uko
yitwaye.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 13
Mutarama, Amagaju FC yanahawe inka y’ikimasa n’umwe mu bakunzi b’iyi kipe yo mu
Karere ka Nyamagabe nk’ishimwe ridasanzwe ku byo bagezeho.
Iyi ntsinzi y’amateka yatumye Amagaju FC asoza
imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, mu gihe
Rayon Sports iyoboye shampiyona ifite amanota 36.
Uyu mukino wasigiye Amagaju FC ishema rikomeye, ndetse utanga isomo ry’uko guharanira intsinzi bishobora guhindura amateka y’ikipe itekerezwa ko idakomeye.
Umuzamu w'Amagaju Clement umwe mu bashimishije abakunzi ba Rayon Sports ubwo yakuyemo imipira myinshi yatumye APR FC ibura amanota
TANGA IGITECYEREZO