Oliver Nakakande wabaye Nyampinga wa Uganda mu 2019, yahishuye uko inshuti ze zamwohereje ikuzimu zibinyujije mu cyo kunywa, n’uko yaje kurokoka bikarangira yakiriye agakiza.
Oliver Nakakande wabaye Miss Uganda ndetse akaba asanzwe ari Umukirisitu, yahishuye ukuntu inshuti ze zari zimujyanye ikuzimu binyuze mu kumunywesha icyayi, agahangana n'urwo rugamba kugeza anesheje.
Mu kiganiro yagiranye na NTV Gospel Xplosion yatangaje ko inshuti ze zamutumiye mu rugo rwazo zikamuha icyayi ariko akabyiyumvamo ko atari icyayi gisanzwe, yamara kukinywa akibona ikuzimu agatangira kubona ibiremwa bidasanzwe birimo inzoka ndetse yiyumva nk’aho ageze ahantu h’umwijima mu buryo bw'umwuka.
Muri icyo kiganiro Nakakande yasobanuye ko aho hantu yerekwaga ibintu by’agaciro birimo amafaranga, imodoka zihenze, amaguriro ahenze ashobora guhahiramo byose abyerekwa kuri "screen" , ariko muri icyo gihe yumva Imana imwereka umwijima wihishe inyuma y'ibyo bintu yari guhabwa.
Buri gihe yabazwaga niba agomba kuvuga “Yego” cyangwa “Oya” ku byo yerekwaga,
ahitamo “Oya” yishingikirije ku byo Imana yamubwiraga. Nakakande yavuze ko aho
hantu kuvuga izina ry’Imana bitashobokaga, ariko akomeza gusenga kugeza ubwo
Imana ihamukuye.
Ati: "Numvise Imana, nabonye Imana, yari ihari mu by'ukuri inyereka iby'umwijima. Iyo nza gutinyuka kuvuga 'yego' kuri ibyo bintu, mba naraguye mu mwijima. Imana yaramburiye. Kuri buri gice nabazwaga 'yego cyangwa oya.' Birangiye, umwuka wanjye waravuze ngo 'oya.' Ikintu gitangaje ni ukuntu nakangutse, ntabwo byari inzozi.Umubiri wanjye wari uryamye kandi ibyo bintu narabibonaga neza amaso yanjye afunguye."
Yakomeje agira ati: "Byarakomeje kugeza igihe nasabye Imana kunkura aho hantu kuko narazengereraga kandi nkeneye guhaguruka. Byari bibi rwose. Igihe navugaga nti 'Mana yanjye!' ijambo Imana ntiryari ryemewe aho hantu. Umwe mu banyakiriye yajanjaguye ijambo 'Imana' mu buryo budasanzwe. Nari mbizi ko ari ryo zina ryo guhamagara kugira ngo rinkure muri ibyo."
Uyu mukobwa aheruka i
Kigali ubwo yitabiraga ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020 byabaye
tariki 22 Gashyantare 2020, muri Intare Conference Arena, byaje gusiga Nishimwe
Naomie ariwe wegukanye iri kamba.
Nakakande ari mu bakobwa bambaye ikamba igihe kirekire kuko irushanwa rya Nyampinga
wa Uganda ryaherukaga kuba ubwo yaryambikwaga mu 2019, ryongeye kuba mu 2023. Hagati aho, ryari ryaraburijwemo n’icyorezo cya Covid-19.
Mu 2021, Oliver Nakakande
yaje gusimburwa n’igisonga cye cya mbere, Elizabeth Bagaya bitewe nuko yari
agiye gukomereza amasomo ye mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Miss Uganda 2019, Oliver Nakakande yavuze uko inshuti ze zamutanze ikuzimu
Nyuma ya Miss Uganda, ubu ni umunyamideli ukomeye
Umwaka ushize nibwo yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe
TANGA IGITECYEREZO