Kuri uyu wa Mbere Indiana Pacers bakoze amateka batsinda Cleveland Cavaliers amanota 108 kuri 93, bahagarika urukurikirane rw'imikino 12 Cavaliers bari bamaze gutsinda mu buryo bw'igitangaza bikurikiranya.
Ikipe ya Cavaliers yari imaze
kwerekana imbaraga zidasanzwe muri shampiyona ya NBA, igera ku mwanya wa mbere
mu Burasirazuba muri shampiyona kubera intsinzi z'ingenzi ziganjemo izo
batsindiye Los Angeles Lakers na Milwaukee Bucks. Nyamara, Indiana Pacers
yabaye inzitizi ikomeye ubwo yabatsindaga igahagarika urugendo rwo gutsinda
bikurikiranya.
Andrew Nembhard na Pascal Siakam,
bahize abandi mu mukino ni bo bagaragaje ko bakwiye iyo ntsinzi. Nembhard
yatsinze amanota 19 naho Siakam yongeraho 18, batuma Indiana Pacers igira
imbaraga zidasanzwe itsinda umukino.
Cavaliers, bari bafite umusaruro
mwiza mu gutsinda amanota atatu (40.3%) uyu mwaka, bananiwe gukomeza urwo
rwego, batsinda gusa amanota 11 muri 41 bagerageje (26.8%). Uku kudatsinda
amanota kwababereye ikibazo gikomeye mu mukino wabo.
Umutoza wa Cavaliers, Kenny
Atkinson, yagaragaje ko igice cya kabiri cyababereye ihurizo. Yagize ati: "Igice cya mbere twakinnye neza cyane
mu kwirinda, ariko mu gice cya kabiri ibintu byahindutse. Twatakaje uwo mwuka
w’imbaraga mu kwirinda, bituma tudashobora gukomeza kugira imbaraga zidasanzwe.
Ku ruhande rw'abatsinze, Andrew
Nembhard yagize ati: "Twakinnye
nta cyo twari dutinya kuko twari duhanganye n'ikipe iri imbere muri shampiyona.
Twashyize hamwe, dukina dufite intego yo gukomeza gukaza imbaraga mu bwugarizi,
kandi tubona umusaruro."
Ikipe ya Cavaliers yari itaratsindwa
kuva ku wa 8 Ukuboza. Gutsindwa kwabo kuri Pacers byabaye intangiriro yo
kwerekana ko mu kibuga, buri mukino ugira amateka yawo.
Indiana Pacers yahagaritse umuvuduko wa Cavaliers muri NBA
Uko indi mikino yarangiye
Detroit Pistons 123-114 Toronto
Raptors
Minnesota Timberwolves 125-127
Memphis Grizzlies
Portland Trail Blazers 98-119 Miami
Heat
New York Knicks 140-106 Milwaukee
Bucks
Dallas Mavericks 101-112 Denver
Nuggets
Washington Wizards 95-136 Oklahoma
City Thunder
Orlando Magic 104-99 Philadelphia
76ers
Boston Celtics 120-119 New Orleans
Pelicans
TANGA IGITECYEREZO