Kigali

Tigers BBC yatangaje umukinnyi mushya Ishimwe Lars wakiniraga muri Canada

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/01/2025 12:18
0


Ikipe ya Tigers BBC ikomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye, ikaba yamaze gusinyisha Ishimwe Lars wakiniraga Golden Bear Basketball Club yo muri Kaminuza ya Alberta muri Canada.



Ishimwe Lars wamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye imyitozo hamwe na bagenzi be bashya. Mu magambo y'ibyishimo yavuze akigera muri Tigers BBC, yagaragaje icyizere ku hazaza h’iyi kipe.

Ishimwe Lars Yagize ati: “Dufite inyota ikomeye yo gutsinda. Nubwo dushobora gufatwa nk’ikipe nto, dufite ubushake bwo kwerekana ko dufite imbaraga kandi dushoboye. Ndizera ko abakinnyi bacu n’umutoza mwiza dufite bazadufasha kugera ku ntego zacu.”

Uyu mukinnyi ukina ku mwanya wa ‘shooting guard’ aje kunganira abandi bakinnyi b’abahanga barimo Ntwari Marius na Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka, hamwe n’umutoza Henry Mwinuka wagizwe umutoza mukuru wa Tigers BBC avuye muri Patriots BBC.

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izatangira ku wa 24 Mutarama 2025, aho Tigers BBC izakina umukino wa mbere yakira Espoir BBC, bikaba biteganyijwe ko ari intangiriro y’umwaka w’imikino witezweho byinshi n’iyi kipe.

 

Tigers BBc ikomeje kwiyubaka ku buryo budasanzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND