Korali Sion yitegura kuzuza imyaka 30 mu ivugabutumwa, batangiye umwaka wa 2025 bashima Imana yabanye na bo ikabatambutsa ibyasaga n'ibikomeye muri uru rugendo by'umwihariko mu mwaka ushize, mu butumwa banyujije mu ndirimo nshya bise 'Shimwa Mana.'
Sion choir ikorera umurimo w'Imana ku Itorero rya ADEPR JENDA riherereye mu Murenge wa
Jenda, Akarere ka Nyabihu. Ni korali yatangiye ivugabutumwa mu 1995, aho
batangiye ari abana b'ishuri ryo ku cyumweru rizwi nka 'Sunday school,' ubu
bakaba bagizwe n'abubatse ndetse n'urubyiruko.
Indirimbo nshya bashyize
ahagaragara bise 'Shimwa Mana,' ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana 'yaturinze
twese Abanyarwanda muri uyu mwaka ushize wa 2024 no kuyiragiza umwaka wa 2025,
kubwira abantu ko bari ku mugoroba w'Isi kandi amajwi menshi abaca intege
ahari, ariko ko badakwiye gucika intege kuko Kristo abarangaje imbere, no
guhumiriza abantu tubabwira ko Imana igikora kandi inzira z'Imana nubwo
zitangaje inyuramo itabara abayo, ko bakomeza kuyiringira no kuyitegereza,
bakabikora amatabaza yabo yaka."
Nka Sion choir, bahamya
ko na bo bafite amashimwe basangiye n'abandi bantu, ariko by'umwihariko bo
bakaba bashimira Imana yabanye na bo ikabashoboza umurimo w'ivugabutumwa bakoze
hirya no hino mu gihugu mu ngendo z'ivugabutumwa.
Barashima Imana kandi ko
yabaguye ku murimo bakabona abaririmbyi bashya baje babagana ngo bafatanye
umurimo, kandi baranishimira ko uko bose batangiye umurimo mu mwaka wa 2024
bariho, 'keretse umugeni watashye nk'uko Imana yari yabitubwiye ko hari umugeni
uri muri twe. Turashimira Imana ko yabisohoje, ariko twihanganisha umuryago
yasize.'
Sion Choir bakomeje
bagira bati: "Turashimira Imana ko igenda isohoza amasezerano muri twe,
muri ayo harimo ko bamwe mu baririmbyi bacu bimuka bakajya gukorera hirya no
hino mu gihugu, muri korali tubita abadiyasipora, bamaze kuba benshi.
Turashimira Imana ko intego twari twihaye ko ivugabutumwa ryacu twarigeza no ku
ishyanga tutazi riri hirya no hino mu isi, Uwiteka yaradushoboje dusohora izi
ndirimbo nshyashya, twizera ko ubutumwa buzirimo buzakora imirimo mu mitima
y'abantu bikozwe n'Umwuka Wera."
Muri uyu mwaka, bafite
intego zirimo gukomeza kugeza ku bantu ivugabutumwa ry'uruhererekane
rw'indirimbo zabo bise 'Evangelion Medley' no gukomeza ingendo z'ivugabutumwa
hirya no hino mu gihugu aho bafitiye ubutumire, ndetse no gukomeza ibikorwa
by'urukundo birimo gufasha abantu batandukanye.
Sion Choir bashimye Imana yabanye na bo mu mwaka ushize wa 2024
Baragije Imana umwaka mushya wa 2025
Bafite amashimwe menshi mu mitima mu gihe bitegura kuzuza imyaka 30 mu ivugabutumwa
Sion Choir barakataje mu kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi mu 2025
"> Kanda hano urebe indirimbo nshya Sion Choir bise 'Shimwa Mana'
TANGA IGITECYEREZO