Kigali

Ngabo wa Mugabo waririmbye "Tuyobowe n'Intare" yahimbiye Perezida Kagame yongeye gukora mu nganzo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2025 1:22
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo wa Mugabo, wakunzwe mu ndirimbo "Tuyobowe n'Intare" yongeye gukora mu nganzo ahumuriza abihebye.



Ngabo wa Mugabo atangiranye 2025 imbaraga nyinshi aho yamaze gushyira hanze indirimbo y'amashusho yise "Imbabazi". Yaherukaga kumvikana mu ndirimbo nshya mu kwezi kwa Kanama 2024, ariyo "Ni Umukiza" yakoranye na Injili Bora asanzwe abarizwamo.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Ngabo wa Mugabo yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nshya "Imbabazi" agamije gukorera Imana mu buryo bwo kuririmba. Yavuze  ko uyu mwaka azakomeza gusohora indirimbo "Imana izakomeza kumpa".

Yikije ku butumwa buri mu ndirimbo "Imbabazi" avuga ko ari ukwibutsa uwari wihebye ko Yesu amuzirikana, amwitaho  mbese ko atamutererana mu byago no mu makuba ko azabana nawe.

Ati "Mvuga ngo komera Yesu akwitayeho nubwo wabona bicitse Yesu arahari cyangwa abari bihebye cyangwa ababona nta nzira ko Yesu abazirikana.

Hari igihe kigera umuntu akagera mu byago akumva ko yatawe nyamara imbaraga ze zaba zishize akabona imbaraga z'Imana rero duhumure Yesu atwitaho".

Ngabo wa Mugabo yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali y'abana i Gisenyi ariko ubu aririmba muri Injiri Bora choir EPR Karugira.

Ngabo wa Mugabo yamenyekanye mu 2024 my bihe byo kwamamaza Abakandida ku mwanya wa Perezida n'Abadepite. Yari ashyigikiye Perezida Kagame n'Umuryango FPR. 

Yavuze ko yahimbiye Perezida Kagame indirimbo yise "Tuyobowe n'Intare" kuko "Niwe mbona ubereye u Rwanda yadukuye ahabi kandi aracyakora ibyiza byinshi".

Mu busanzwe, Ngabo ni rwiyemezamirimo ucuruza telefone mu mujyi wa Kigali. Yize "History, Economic and Literature". Avuga ko arota kuba umuntu ukomeye kandi ukomeza n'abandi. Ati "Nifuza kugera ku iterambere. Ngahesha ishema igihugu cyanjye".

Ubwo yiyamamarizaga i Nyarugenge, Perezida Kagame yasabye Abanyamujyi kuba Intare, abibutsa ko Intare zibyara intare. 

Ati “Ariko twe twarabirenze FPR n’abanyarwanda twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z’Intare n’ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk’Intare."

Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n'Intama, kandi wowe uri intare. Ati "Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z’Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye”.

Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y'isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;

Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. 

Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda”.

Iyi mbwirwaruhame ya Perezida Kagame niyo yashobutseho indirimbo "Tuyobowe n'Intare" yamamaye mu buryo bukomeye, akaba ari indirimbo yafunguriye amarembo Ngabo wa Mugabo mu muziki.

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMBABAZI" YA NGABO WA MUGABO

Nyuma yo kuririmbana na Injili Bora, Ngabo wa Mugabo agarukanye indirimbo nshya 

Ngabo wa Mugabo yashyize hanze indirimbo nshya yise "Imbabazi"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND