Kigali

Asake ku ruhembe: Urutonde rwa album 10 zikunzwe cyane muri Nigeria kuri Spotify

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:12/01/2025 12:44
0


Urubuga rwa Spotify rwagaragaje album 10 zikomeje kumvwa cyane mu buryo bw'amajwi muri Nigeria muri uyu mwaka wa 2024.



Mu gihe umuziki ukomeje gutera imbere mu bihugu bitandukanye na Nigeria ntiyasigaye,aho injyana yabo ikunzwe cyane ahasaga ku Isi hose n'abatari bake, ikomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi yahura n'izindi  bikaba akarusho.

Urubuga rwa Spotify rumwe mu zicuruza umuziki mu buryo bw'amajwi rwashyize hanze urutonde rwa album 10 zikomeje kugaragaza ubudasa muri Nigeria zumvwa na benshi.

Album zashyizwe kuri ur'urutonde n'izi zikurikira:

1. Morayo 

Album ya Morayo iri ku isoko kuri Spotify kandi ikomeje gukundwa n'abafana benshi. Wizkid aragaruka mu buryo budasanzwe, atanga injyana zihariye zituma abakunzi b'umuziki barushaho gukomeza kumva indirimbo zikubiye kuri iyi album.

2. Lungu Boy 

Asake, umuhanzi ukomeye, yageze ku rwego  w'ibikorwa bikomeye afasha mu gusakaza umuziki w'Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga. Lungu Boy ni album itangaje kandi yihariye ku bakunzi b'umuziki.

3. Homeless

Boyllona aragaruka ku isonga muri album Homeless,  ifite umudiho wa Hip-hop na RnB, yerekana impinduka z'ubuzima n'ibitekerezo bye bijyanye n'ubuzima bw'abahanzi ndetse n'ubwa sosiyete.

4. Jiggy Forever

Young Jonn yatumye abafana bishimira cyane Jiggy Forever, album isanzwe ifite indirimbo zigezweho, igashimisha abategarugori n'abandi bose bakunda injyana ya Afrobeat.

5. Work of Art

Work of Art ni album y’icyubahiro iva ku muhanzi Asake, aho agerageza gukorera ibikorwa by'indirimbo zikomeye, afite uburyo bwo gutanga ubutumwa bwiza ku batuye Isi.

6. HEIS 

Rema, umuhanzi w'ikimenyabose, yageze ku rwego rushimishije mu muziki ashyira hanze HEIS. Album ye ifite igikundiro, iri kugurishwa cyane kandi ikomeje gukurura abakunzi benshi.

7. Eziokwu

Odumodublvck atanga Eziokwu, album ya mbere ijyanye n'umuco w'ibihangano bya Hip-hop, izwiho gutanga umudiho wihariye mu njyana ya Afrobeat.

8. Shakur

Album ya Tiblaze, Shakur, iriho indirimbo zikomeye kandi ikomeje gukundwa cyane. Ahanini iri kumvikanisha uburyo bw'ubuzima bwo mu mihanda no gusaba imbaraga zo guhangana n'ibigeragezo.

9. Mr Money with the Vibe 

Asake yasohoye Mr Money with the Vibe, album iteguye mu buryo bugezweho kandi ifite indirimbo zibyinitse. Ni album ikubiyemo umuziki utanga ibyishimo n'icyizere.

10. Maffian

Ayo Maff yasohoye MAFFIAN, album ifite indirimbo zishimisha abashaka guhindura uburyo bwo kumva no kwakira umuziki w'Abanyafurika ku Isi yose.

Ibi ni ibihangano bigaragaza uburyo umuziki w'Abanyafurika ugaragara ku isoko ry'Isi, ndetse ukaba urimo kuba ikimenyabose kuri Spotify.

Wizkid ufite album ikunzwe cyane muri Nigeria ku rubuga rwa Spotify.

Asake ufite album zigera kuri 3 zikunzwe cyane

Rema, umuhanzi wakoze album yitwa "Heis" ikaba iri ku rutonde rwa album 10 zikunzwe muri Nigeria ku rubuga rwa Spotify

Ayo Maff waje ku mwanya wa 10 mu bahanzi bafite album zikunzwe cyane muri Nigeria ku rubuga rwa Spotify







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND